Bwa mbere ’umwirabura’ yatorewe kuba Umudepite mu Buhinde

Umwirabura usanzwe ari impirimbanyi iharanira uburenganzira bwa muntu mu Buhinde, Shantaram Siddi, abaye umuntu wa mbere ukomoka mu bwoko buto bw’abakomoka muri Afurika utorewe kujya mu Nteko ishinga Amategeko y’iki Gihugu.

Shantaram Siddi akomoka mu muryango wa Siddhi, bakomoka ku Banyafurika bagiye mu Buhinde nk’abacuruzi cyangwa umucakara kuva mu kinyejana cya 17. Hasigaye abagera ku 50,000 muri ubwo bwoko.

Shantaram Siddi yagizwe umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko muri leta ya Karnataka. Ni we kandi wa mbere urangije Kaminuza mu gace atuyemo aho afite A0.

Yavuze ko azakomeza guharanira uburenganzira bw’imiryango y’ubwoko butandukanye bw’u Buhinde.

Avuga ku byishimo bye muri iri tangazo, Bwana Siddi yatangarije urubuga rw’Abahindu ati “Natekerezaga ko umuntu ashobora kuba arimo gukina".


Shantaram Siddi, ni we wa mbere warangije Kaminuza mu muryango w’aba Siddhi

Kizto Mihigo Peace Foundation ishyize amabanga yose ya Kizito Mihigo ku karubanda atari yaratangaje:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo