Bwa mbere mu mateka Israel yafunguye Ambasade mu Rwanda

Igihugu cya Israel cyafunguye Ambasade yacyo mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano wacyo n’u Rwanda, ibi bikaba ari ubwa mbere mu mateka iki gihugu kigize Ambasade yacyo mu rw’imisozi igihumbi.

Ni kuri kuri uyu wa mbere tariki ya mbere Mata 2019, umunsi w’amateka ndetse utazibagirana ku bihugu byombi aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel bafunguye ku mugaragaro Ambasade y’iki gihugu.

Mu butumwa bwishimira iyi ntambwe mu mubano wa Israel n’u Rwanda, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yagize iti “Isreal imaze gufungura ambasade nshya i Kigali, ikaba izongera umubano n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byacu.”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel, Yuval Rotem niwe wifatanyije na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Dr Richard Sezibera, ndetse na Ambasederi wa mbere wa Israel mu Rwanda, Ron Adam muri iki gitondo ubwo bafunguraga iyi Ambasade.

Yuval Rotem yagize ati “Ni umunsi udasanzwe mu mubano wa Israel n’u Rwanda kuko Israel igiye gufungura ambasade nshya i Kigali.”

Rotem yanishimiye kandi kubonana na Perezida Kagame bakaganira ku mubano w’ibihugu byose ndetse n’ibyo bumva uwo mubano ukwiyi gushingiraho.

Amb Ron Adam yageze mu Rwanda ku wa 26 Werurwe 2019 yitabiriye inama y’abayobozi b’ibigo bikomeye muri Africa “African CEOs Forum” yabaye hagati ya 25-26 Werurwe ivuga ku iterambere ry’ubukungu no koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa kuri uyu mugabane.

Nk’uko yabitangaje kuri Twitter ye ariko, Amb Adam akaba nta gahunda yari afite yo gusubira muri Israel kuko yagomba guhita afungura Ambasade y’igihugu cye mu Rwanda.

Ku wa 27 Ugushyingo 2017, ni bwo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yatangaje ko igihugu cye giteganya gufungura ambasade mu Rwanda mu rwego rwo kurushaho gutsura umubano na Afurika.

Ni mu gihe Netanyahu yari aherutse gusura u Rwanda ku wa 6 Nyakanga 2016, na bwo agamije kurushaho gutsura umubano w’igihugu cye na Afurika.

N’ubwo ubusanzwe, Israel yari isanzwe ifitanye umubano n’u Rwanda, Serivisi z’iki gihugu zijyanye n’ububanyi n’amahanga bwacyo n’u Rwanda zakorerwaga muri Etiyopiya kuko ari ho yari ifite Ambasade yari ishinzwe ibihugu bitatu birimo Etiyopiya, u Rwanda n’u Burundi.

PNG - 1.2 Mb
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda hamwe n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel

PNG - 555 kb
Ambasade ya Israel yafunguwe i Kigali ni umusaruro w’ ibiganiro bya Perezida Kagame na Minisitiri w’ Intebe Benjamin Netanyahu byo mu myaka ibiri ishize

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Karagoye Nukur Kuya 1-04-2019

Beshya Injiji nawe