Bwa mbere mu Rwanda habonetse abarwayi 59 banduye COVID-19 mu munsi umwe.

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagaragaye abarwayi benshi ba Coronavirus kuko abantu 59 bayisanganywe mu bipimo 2287 byafashwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2020 mu gihe 11 bayikize basezererwa mu bitaro.

*Abanduye ni 787 (Barimo 59 bashya)
*Abakize ni 370 (Barimo 11 bashya)
*Abakirwaye ni 415
*Abantu babiri bamaze kwitaba Imana
*Ibipimo bimaze gufatwa ni 113 544 (Birimo 2287 bishya)

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri uyu wa Mbere, rigaragaza ko abarwayi bashya bakuwe mu bice bitandukanye by’igihugu ariko abenshi bakaba biganje mu Karere ka Kirehe.

Rigira riti ‘‘Abarwayi bashya bagaragaye i Kirehe (33), Rusizi (12), Kigali (7), Nyamasheke (4), Rubavu (3).’’

Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagaragaye abarwayi benshi mu munsi umwe kuko byaherukaga ku wa 14 Kamena no ku wa 20 Kamena 2020 ubwo habonekaga abantu 41 banduye.

Mu gihe ubwandu bwari bwiganje mu Turere twa Kirehe [ku Rusumo] no muri Rusizi, kuri ubu abarwayi bashya bari kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ni ku munsi wa Kabiri wikurikiranya mu Mujyi wa Kigali hagaragaye abarwayi, kuko barindwi bahabonetse biyongereye kuri batandatu bahagaragaye ku wa 21 Kamena 2020.

Utundi duce tutari duherutse kugaragaramo ubwandu bushya turimo Akarere ka Nyamasheke gahana imbibi n’aka Rusizi kari mu kato kubera ubwandu bukikabonekamo ndetse n’aka Rubavu kashyizwe mu bihe bidasanzwe kugira ngo hakomeze hakazwe ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyemeje ko ishusho y’iminsi 100 icyorezo cya Coronavirus kigeze ku butaka bw’u Rwanda, yerekana ko abantu bazabana nacyo igihe kirekire kurenza icyatekerezwaga.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.

Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.

Kugeza ubu abamaze kwandura ku Isi ni 9 193 194 abamaze gupfa ni 474 467 naho abamaze gukira ni 4 940 300.

Mu gihugu cya Brésil umubare w’abantu bamaze guhitanwa na Coronavirus bageze ku 51 407, mu gihe abamaze kwandura muri rusange ari 1 111 348.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika nizo ziri imbere mu kugira ubwandu bwinshi bwa Coronavirus kuko bangana na 2 388 225 barimo 122 611 bapfuye, Brésil ni iya kabiri, ku mwanya wa gatatu hari u Burusiya bufite abanduye 592 280 barimo 8 206 bapfuye.

Muri Afurika, abamaze kwandura Coronavirus ni 318 321 naho 8 371 bamaze gupfa.

Afurika y’Epfo ni iya mbere mu kugira abanduye benshi kuko ari 101 590 barimo 1 991 bapfuye, Misiri hamaze kwandura abantu 56 809 barimo 2 278 bapfuye.

Muri Afurika y’Iburasirazuba, Kenya ifite abantu 4 797 banduye barimo 125 bapfuye, Uganda abantu 774 nibo bamaze kwandura, u Rwanda rufite abanduye 787 harimo babiri bapfuye, Tanzania handuye 509 barimo 21 bapfuye gusa iki gihugu ntigiheruka gutangaza imibare, mu Burundi handuye 144 hamaze gupfa umwe naho muri Sudani y’Epfo handuye 1 916 hamaze gupfa 35.

Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ubu niyo yibasiwe cyane, abamaze gupfa ni 5 924 naho abamaze gupfa ni 135.

Ishyaka rya DALFA-UMURINZI rya Ingabire Victoire ngo ryiteguye gukora ibishoboka byose, ngo rizanahatana mu matora ya Perezida ari imbere, n’ibindi byinshi tutavuze urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi umuvugizi w’iri shyaka abisobanura neza:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo