Bwa mbere kuva Rusesabagina afunzwe yavuganye n’umuryango we

Umukobwa wa Paul Rusesabagina yemeje ko ku nshuro ya Mbere bashoboye kuvugana na we ariko ko bafite amakenga.

Bwana Rusesabagina amaze iminsi ari muri Kasho y’igipolisi cy’u Rwanda nyuma yo gutabwa muri yombi mu buryo kugeza n’ubu butavugwaho rumwe.

Umuryango we wemeza ko yashimuswe ari mu rugendo i Dubai, ariko ibyo ntibiremezwa n’uru ruhande bihengamiyeho.

Avugana na BBC dukesha iyi nkuru, umukobwa wa Bwana Rusesabagina, Carine Kanimba, yavuze ko bashoboye kuvugana na se kuri Telefone.

Yavuze ko ari ubwa Mbere bari bavuganye na we kuva yafatwa, akavuga ko yababwiye ko ameze neza nubwo bo batabyemera.

Carine Kanimba yagize ati "Twavuganye na we ariko twari tuzi ko bamuhagaze inyuma barimo bamubwira ibyo agomba kutubwira byose.

"Ejo [ku wa Kabiri] ni bwo bwa Mbere twashoboye kumuvugisha. Twagerageje kenshi kubahamagara, duhamagara RIB, duhamagara abantu bose kugira ngo batureke tumuvugishe.

"N’umu avocat wacu twamuhitiyemo agerageza kujya kumureba ariko kuva bamushimuta ntibari bakatureka ngo tumuvugishe."

Umukobwa wa Bwana Rusesabagina yakomeje avuga ko ejo ari bwo babemereye kumuvugisha, "ariko nabwo ukumva yuko bamuhagaze inyuma bamubwira ibyo avuga".


Rusesabagina yahawe igihembo cyo ku rwego rwo hejuru na Perezida w’Amerika, George W Bush

BBC yashatse kumenya niba baba barashoboye kumenya uko amerewe aho afungiwe muri Kasho y’igipolisi i Remera mu muji wa kigali, Carine Kanimba ayisubiza agira ati "Na byo ntabyo tuzi. Yatubwiye ko ameze neza. Ariko ukuntu tuzi Papa, iyo tumubajije uko ameze ubundi atubwira neza abivanye ku mutima. Ariko ubu [byarumvikanaga] ko adashobora kuvuga nk’uko atuganiriza ubusanzwe."

Carine Kanimba yavuze kandi ko uwunganira se mu mategeko bamuhitiyemwo ataremererwa gukora ako kazi, akaba yunganirwa n’uwo yahitiwemo n’inzego z’ubutabera z’u Rwanda.

Yakomeje agira ati "Turabizi ko uwo mu avocat [yashizweho na Leta] yari ahari ejo. Yari amuhagaze inyuma. Muri ako kanya gato twaganiriye na Papa yatubwiye ko bari bahari bari iruhande rwe.

"Ariko uwo mu avocat we ntawe twumvise. Twamubajije niba yarashoboye kubonana na ba avocat twamuhitiyemo avuga ko adashobora kuganira iyo Dosiye. [...] twamubajije Gatatu iby’avocat we ntiyadusubiza."

Kuri uyu wa Gatatu, Bwana Rusesabagina yitabye Ubushinjacyaha aherekejwe n’abunganizi babiri Emeline Nyembo na David Rugaza. Ibiro by’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bimenyesha ko "ubuzima bwe bumeze neza" kandi "yasuwe na Ambasade y’u Bubiligi anavugana n’umuryango we".


Rusesabagina hamwe n’abunganizi afite mu Rwanda, abo umuryango we utemera

Gushimutwa

Umuryango wa Bwana Rusesabagina wemeza ko yashimuswe mu gihe Leta y’u Rwanda yabanje kuvuga ko yafashwe ku bufatanye bw’amahanga ndetse yari yarashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi, mu gihe nyuma yavuze ko ari we wizanye i Kigali.

Avugana na BBC, umukobwa we Carine Kanimba yavuze ko ibyo atari byo ngo kuko izo mpapuro zo kumufata zitigeze zibaho.

Yagize ati "Ibyo ni ukubesha nta mandat d’arrêt yigeze ibaho, ibyo ni mu Rwanda babivuze. Niba zariho ni ukubera iki yagiye akora ingendo ntawumukoma?

"Mu mwaka ushize yakoze ingendo, iyo haba hari abantu bashaka kumufata ntaho yari kujya kuko bari kuba bamufashe [...] ibyo tuzi ni uko bamujyanye ku ngufu."


Paul Rusesabagina (wa Mbere uvuye iburyo), umugore we Tatiana (wa Kabiri uvuye iburyo), Don Cheadle (wa Kabiri uvuye ibumoso) n’umukunzi we Bridgid (wa Mbere uvuye ibumoso) mu birori bya Oscar byo ku nshuro ya 77, itariki 27/02/2005

Paul Rusesabagina yamenyekanye cyane mu 2004 ubwo hasohokaga Film yitwa Hotel Rwanda yakinwe n’icyamamare cy’Umunyamerika Don Cheadle.

Iyo film ibara inkuru y’ukuntu Rusesabagina yakijije abantu barenga igihumbi bari barahungiye muri Hoteli ya Mille Collines yayoboraga mu gihe cya Jenoside mu Rwanda mu 1994.

Yaje gucana ukubiri n’ubutegetsi bw’u Rwanda aho yatangira kunenga ibikorwa byabwo.

Bwana Rusesabagina ni umukuru wungirije w’ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na leta y’u Rwanda, MRCD-Ubumwe.

Iri huriro rifite umutwe wa gisirikare wa FLN, wigambye ibitero ku butaka bw’u Rwanda mu 2018, ibitero byaguyemo abantu.

Ibyo bitero ni byo leta y’u Rwanda ifatiraho mu kumushinja ibyaha by’iterabwoba.


Paul Rusesabagina n’abana be, Carine Kanimba (ibumoso)

Uwari umuvugizi w’ishyaka rya DALFA Umurinzi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda nyuma yo guhagarika kuvugira iri shyaka, yahunze igihugu ngo kuko yari ku gitutu gikomeye kandi ngo yari yarakiriye amakuru ko ashobora no kugirirwa nabi, MRCD-Ubumwe yasabiye u Rwanda ibihano ku ifatwa rya Paul Rusesabagina, kimwe n’andi makuru mesnhi urayiyumvira k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo