Buyoya ushinjwa kwica Ndadaye ati

Pierre Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi yatangaje ko kuba ubutegetsi buriho mu Burundi bumushinja kwica uwo yasimbuye Melchior Ndadaye ari igikorwa kigamije kwiyegereza ubwoko bumwe mu gihe amatora yegereje.

Ubucamanza bw’u Burundi bwasohoye impapuro zo kumuta muri yombi kubera uruhare ashinjwa mu bwicanyi kuri Bwana Ndadaye n’abandi bategetsi bakuru mu 1993.

Mu kiganiro yagiranye na Africa24, Buyoya yavuze ko ubwo bwicanyi bwabaye mu myaka 26 ishize ababukoze bazwi, babihaniwe ndetse bamwe barangije igihano cyabo.

Ati "Ariko iyo myaka yose, nyuma hari umuntu wagize igitekerezo aravuga ngo ababihaniwe ni bato, ababahaye amabiwriza ntibahanwe".

Mu Burundi, imanza z’abakekwaho uruhare mu rupfu rwa Ndadaye n’ubu ntizirarangira, hari bamwe mbere bahamijwe icyaha, biganjemo abasirikare bato.

Leta y’u Burundi ubu ivuga ko umugambi wo kwica Perezida Melchior Ndadaye n’abandi bategetsi bari ku ruhande rwe, wacuzwe na Pierre Buyoya wahise ufata ubutegetsi.

Bwana Buyoya, intumwa y’Umuryango wa Africa Yunze Ubumwe mu karere ka Sahel, avuga ko ibyo ari kuregwa byatangaiye kuvugwa cyane habura umwaka umwe ngo amatora abe mu Burundi.

Ati "Imyaka 15 nyuma, mbona ubutegetsi buriho bwaratangiye kugira intege nkeya, kuri jyewe icyo biriya bivuze ntabwo ari ikintu cyo kurwanya kudahana, guteza imbere ubutabera, ni ugukoresha ubutabera mu nyungu za Politiki".

Ni igikorwa cyo gushaka kwiyegereza abo mu bwoko bwa Perezida Ndadaye ari na bo bo mu bwoko bwa Nkurunziza, ni ukuvuga ngo ’njyewe Nkurunziza ubu ndakomeye bihagije ngo mporere Perezida wanyu’".

Ubutabera bw’u Burundi bufite abantu bagera kuri 50 bwashyiriyeho impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi, Bwana Buyoya avuga ko byose ari impamvu z’uko ubutegetsi bukeka ko ari abakeba muri politiki.


Mu 1993 Petero Buyoya yahiritse ku butegetsi Melchior Ndadaye wari watowe n’abaturage

Muri aba harimo abo ubutegetsi bushinja uruhare mu mvururu zabaye mu Burundi mu 2015 zakurikiye igerageza ryo guhirika ubutegetsi.

Buyoya avuga ko we atari umukandida muri Politiki y’u Burundi. Ati "Nakoze ibishoboka byose mu guteza imbere u Burundi, iki ni igihe ngo n’abandi batware urumuri".

Bwana Buyoya, ubu w’imyaka 70, yategetse u Burundi inshuro ebyiri; 1987-1993 na 1996-2003, zose afashe ubutegetsi kuri ’Coup d’Etat’.

Abajijwe niba abaturage bamusabye kugaruka muri Politiki y’u Burundi atabyemera, yabisetse avuga ko abifitemo ubunararibonye.

Ati "Hari igihe nari mu butumwa bugamije kuganira n’umutegetsi washakaga gufata manda ya Gatatu, bakavuga ngo arashaka gufata Manda ya Gatatu kuko abaturage babishaka".

"Ariko njye narabikemanze, ndababwira nti ’niba ari uko bimeze, ni inde uri mu mwanya mwiza wo kumenya igikwiye, ni abaturage cyangwa ni wowe?’"

Yavuze ko nta na rimwe azongera kugaruka muri Politiki y’u Burundi.

Ku nyandiko zo kumuta muri yombi zashyizweho na leta y’u Burundi yagize ati "Turarenga 50 baziriho, ariko dukomeje kwidegembya kuko isi yose izi impamvu izo manda bazidushyiriyeho".


Buyoya avuga ku nyandiko mpuzamahanga zo kumuta muri yombi

Barafinda EP13 yasohotse ntigucike, Barafinda yahishuye byinshi ku bana be n’inkomoko y’amazina yabise:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo