Buyoya ati

Pierre Buyoya wahoze ayoboye igihugu cy’u Burundi uherutse gukatirwa igifungo cya burundu ashinjwa kwica uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Melchior Ndadaye, yavuze ko atajya mu Burundi kujuririra iki gihano kuko ngo abifata nko kwiyahura.

Ibi yabitangaje inyuma y’aho ubucamanza bw’u Burundi bumukatiye igifungo cya burundu bumushinja kugira uruhare mu rupfu rwa Perezida Ndadaye Melchior wishwe ku wa 21 Ukwakira 1993 nyuma y’igihe gito agiye ku butegetsi atsinze amatora.

Pierre Buyoya yahise atangaza ko yakatiwe igifungo cya burundu ‘kubera impamvu za politike’.

Abajijwe n’abanyamakuru niba koko azabasha kwitaba ubutabera bw’u Burundi avuye mu bikorwa by’Ubumwe bwa Afrika ashinzwe, Buyoya yavuze ko bidashoboka.

Ati “Turebye uko umutekano mu Burundi wifahse hamwe n’ubutabera, mbona kujya mu gihugu cy’u Burundi kuburana bisa no kwiyahura”.

Urukiko rukuru rw’u Burundi ruherutse gukatira igifungo cya burundu “Pierre Buyoya “ wabaye Perezida w’iki gihugu imyaka 13, kubera ibyaha 4 ashinjwa birimo kugira uruhare runini mu iyicwa rya Melchior Ndadaye na we wabaye Perezida.

Pierre Buyoya w’imyaka 70, ahagarariye ishyirahamwe ry’ubumwe bwa Afrika mu karere ka Sahel. Ntabwo yigeze aburana muri urwo rubanza.

Inyandiko y’urukiko BBC yatangaje, ivuga ko Pierre Buyoya n’abandi bantu 15 benshi bahoze ari aba-ofisiye bakuru mu ngabo z’u Burundi ari bo bakatiwe igifungo cya burundu.

Abandi bantu batatu, barimo Bernard Busokoza wigeze kuba Visi-Perezida w’u Burundi, bakatiwe igifungo cy’imyaka 20, naho undi umwe agirwa umwere.

Indishyi ya miliyari 102.9 FBU

Abo bose bakatiwe igifungo banasabwa gutanga bose hamwe indishyi y’akababaro ingana na miliyari 103 mu mafaranga y’amarundi.

Ayo mafaranga azagenda yiyongeraho Gatandatu ku ijana (6%) buri umwaka kuva umunsi bamenyeshejwe ibihano by’urukiko kugeza bayishuye ku bushake cyangwa ku ngufu.

Umwaka ushize Maître Yerim Tiam, umwunganizi wa Buyoya yabwiye BBC ko umukiriya we ubutabera bw’u Burundi butigeze bumuhamagaza kandi "batazi ibyaha aregwa".

Buri mwaka tariki 21/10 u Burundi bwibuka iyicwa rya Melchior Ndadaye wabaye umukuru w’igihugu wa mbere watowe muri Demokarasi.

Mu 2018, leta y’u Burundi yashizeho impapuro mpuzamahanga zo gufata Pierre Buyoya, wayoboye u Burundi inshuro ebyiri (1987-1993 na 1996-2003). Uyu mugabo aza ku mwanya wa Kabiri mu bakuru b’igihugu bayoboye u Burundi imyaka myinshi, ni ukuvuga isaga 13 yose.

Yasimbuwe ku butegetsi na Ndadaye watorewe kuyobora u Burundi muri Kamena 1993; yegukanye intsinzi y’amajwi 65% mu gihe Buyoya yagize amajwi 32%. Yaje kwicwa mu Ukwakira 1993 nyuma y’iminsi 102 atangiye kuyobora igihugu.

Buyoya ari mu bahamijwe uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera wishwe mu myaka 27 ishize.

Mu ijoro ryo ku wa 21 Ukwakira 1993 nibwo Umutwe w’Abasirikare b’u Burundi wafashe umukuru w’igihugu, Melchior Ndadaye wa mbere wari ugiyeho biciye mu matora ya demokarasi, uramwica.

Iyicwa rye ryakurikiwe n’ubwicanyi bwo kwihorera hagati y’Abahutu n’Abatutsi, Abarundi benshi bagera mu bihumbi 300 barishwe, abandi barahunga.

Mu 1998, hari abasirikare baciriwe imanza, ariko abatari bake babitera utwatsi.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu 2003 hitegurwa kwibuka imyaka 10 Ndadaye yishwe, Jean Minani wari uyoboye ishyaka yavuze ko abasirikare bato ari bo bafashwe n’ubucamanza bagafungwa.

ABATUBAJIJE AMAKURU YA CYUMA HASSAN WA ISHEMA TV TWAYABABONEYE UKO ABAYEHO, ABA BANNYAHE BATI "UBU TWAHINDUTSE IMPUNZI MU GIHUGU CYACU", IYUMVIRE BYINSHI MURI IYI VIDEO UTAPFA GUSANGA AHANDI:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo