U Burusiya bwahigitse u Bwongereza mu gukora intwaro nyinshi

Muri Raporo y’Ikigo Mpuzamahanga giharanira Amahoro (Stockholm International Peace Research Institute-SIPRI), u Burusiya bwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bikora intwaro nyinshi ku Isi, umwanya bwasimbuyeho igihugu cy’u Bwongereza.

Ibigo byo mu Burusiya biri ku rutonde rw’ibigera ku 100 rwakozwe na SIPRI, bifite ubushobozi buhanitse mu bya gisirikare no gutunganya intwaro, aho byihariye 9.5% by’izacurujwe mu 2017.

Amerika niyo iza ku isonga aho yagurishije intwaro 57%, mu gihe u Bwongereza bwashyize ku isoko 9%. U Bufaransa buri ku mwanya wa Kane (5.3%).

Ibigo 42 byo muri Amerika nibyo biri mu 100, intwaro byacuruje zazamutse kuri 2%, angana na miliyari $226.6.

Daily Nation dukesha iyi nkuru yanditse ko uru rutonde ruriho ibigo 10 by’Abarusiya byazamuye ingano y’intwaro bicuruza ho 8.5% mu 2017, ikagera kuri miliyari $37.7.

Umushakashatsi Mukuru muri SIPRI, Siemon Wezeman, yavuze ko “Ibigo byo mu Burusiya byagaragaje izamuka ryihuse mu bucuruzi bw’intwaro kuva mu 2011.”

Yanavuze ko ibi bigo nta guhangana bifite ku isoko ryo mu Burusiya ndetse byungukiye mu kuba Perezida Vladimir Putin agaragaza inyota yo kongera ubushobozi bw’igisirikare cye.

Ingano y’intwaro zacurujwe n’ibigo 100 mu 2017 yazamutseho 2.5% ugereranyije n’umwaka wa 2016, igera kuri miliyari $398.2. Ni izamuka ringana na 44% kuva mu 2002 ubwo iyi mibare yatangiraga gukusanywa.

Iyi mibare ntigaragaza uko bihagaze ku bigo byo mu Bushinwa kuko iyabyo itagaragara.

PNG - 797.4 kb
U Burusiya bwahigitse u Bwongereza bwari ku mwanya wa kabiri mu gukora intwaro nyinshi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo