U Burundi bwatangiye kwakira impuzi zabwo zivuye hanze

Leta y’igihugu cy’u Burundi yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’abongereza (Reuters) ko, kuri uyu wa Kane iratangira kwakira impunzi zayo zari zarahungiye mu gihugu cya Tanzaniya.

Iyi Leta y’u Burundi inatangaza ko, imyiteguro yo kwakira abambere basaga 1000, bayigeze kure.

Impunzi z’abarundi zisaga 200,000 nizo zahungiye muri Tanzaniya, zikaba zari zarahahungiye mu mwaka wa 2015 kubera ibibazo by’umutekano mucye byari mu gihugu cyabo cy’u Burundi.

Uko kwitegura kwakira impunzi, bije nyuma y’uko zari ziheutse gusabwa na Leta ya Tanzaniya ko zigomba kuva muri icyo gihugu.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo