Burundi: Yirukanywe mu ishuri burundu kubera gutunga amagi y’ibikeri n’ibihunyira

Umwe mu banyeshuri bo kuri Petit Seminaire St Pie X yirukanwe burundu n’ubuyobozi bw’iri shuri ku wa 20 Mutarama 2021 azira gutunga amagi y’ibikeri n’ibihunyira.

Abanyeshuri biganaga n’uyu munyeshuri babonye ayo magi maze bagira ubwoba bwinshi kuko bazi ko hari aho ahuriye n’amarozi maze bakora ikintu gisa n’imyigaragambyo.

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’ishuri bumenye aya makuru y’uyu munyeshuri wiyemerera ko atunze aya magi mu gikapu cye, bwarateranye bufata umwanzuro wo kumwirukana burundu kubera uwo mwuka uri ku ishuri no kuba imyemerere y’uyu munyeshuri ihabanye cyane n’amahame ishuri rigenderaho.

Hashingiwe ku mahame n’imyemerere bigenga Kiliziya Gatolika, uyu munyeshuri yirukanwe mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Petit Seminaire St Pie X, Bwana Jean Berchmas Rivuzimana.

TWITTER YA VICTOIRE INGABIRE IHURURIZA ABANYARWANDA BATARI GUHABWA IBIRYO NDETSE INAVUGA KO ABARI KUBIBONA BARI KUBIHABWA HAKORESHEJWE LISTE ZA KERA YATEJE IMPAGARARA

Ibicu





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo