Burundi: Umuyobozi w’Imbonerakure yagizwe umuyobozi wa Radio&Televiziyo bikurura impaka

Umuyobozi w’umutwe w’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, Imbonerakure, yagizwe umuyobozi wa Radio na Televiziyo by’igihugu, icyemezo cyateje impaka ku mpande zinyuranye.

Perezida Pierre Nkurunziza yagize Eric Nshimirimana umuyobozi wa RTNB, mu gihe hasigaye umwaka umwe hakaba amatora y’umukuru w’igihugu, amatora Perezida Nkurunziza yavuze ko ataziyamamazamo.

Imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ishinja Imbonerakure gukora ubwicanyi n’urugomo mu midugararo yabaye mu Burundi nyuma y’igerageza ryo guhirika ubutegetsi ryaburijwemo mu 2015.

Ubutegetsi bw’u Burundi buhakana ibirego biregwa Imbonerakure, ndetse n’ibikorwa byo guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Lewis Mudge, umuyobozi w’umuryango Human Rights Watch muri Afurika yo hagati, avuga ko guha uwo mwanya Bwana Nshimiyimana bibabaje ku bahemukiwe n’Imbonerakure.

Ati "Ni we wategekaga ibyo bikorwa. Ibikorwa birimo kwica, gufunga, gutera ubwoba, bigikomeje uyu munsi". Akavuga ko Bwana Nshimiyimana yakabaye ahubwo aryozwa ibyo bikorwa.

Umunyamakuru wo muri RTNB utifuje gutangazwa yavuze ko guha Nshimiyimana uyu mwanya bigamije guha ishyaka CNDD-FDD uburenganzira bwose kuri iki gitangazamakuru gikurikirwa kurusha ibindi n’abaturage mu byaro.

Willy Nyamitwe, umujyanama wa Perezida Nkurunziza, avuga ko guha uriya mwanya Bwana Nshimiyimana bidakwiye kugira uwo bitungura kuko abayobozi bose bo muri CNDD-FDD bahoze ari Imbonerakure kandi Imbonerakure ari irerero ry’abayobozi.

Bwana Nyamitwe ahakana ibyaha biregwa Imbonerakure.

Iperereza ryakozwe na komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumbye rivuga ko Imbonerakure zikomeje ibikorwa byo guhohotera abatari mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu gihe hitegurwa amatora.

Uhagarariye Uburundi muri ONU yavuze ko iryo perereza ari impapuro z’ibibeshyo.


Abagize Imbonerakure kuri bariyeri i Kinama muri Bujumbura mu myigaragambyo yo mu mwaka wa 2015, bashinjwa ibikorwa by’ubwicayi n’urugomo

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo