Burundi: Térence Mushano wari wafunzwe ari kuvugana n’abanyamakuru yarekuwe

Térence Mushano, umukozi wo ku kibuga cy’indege cya Bujumbura akaba na Visi-Perezida n’umuvugizi w’ishyirahamwe ryigenga AC Génocide-Cirimoso, wari ufunze kuva ku wa Gatanu ushize, yarekuwe nk’uko byemezwa n’umunyamategeko w’iryo shyirahamwe.

Polisi y’u Burundi ntacyo iratangaza ku biregwa Bwana Mushano no ku irekurwa rye.

Bwana Mushano yafunzwe nyuma yo kuganira n’abanyamakuru ba Journal Iwacu - ikiganiro cyaburijwemo bari bamusanze aho akorera nk’uko uyu munyamategeko yabibwiye BBC dukesha iyi nkuru.

Umunyamategeko Remy Kururu wa AC Génocide-Cirimoso yabwiye BBC ko Bwana Mushano yarekuwe ejo kuwa gatatu ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Ati "Nyuma yo kumurekura bamubwiye ko uyu munsi [kuwa kane] mu gitondo yitaba kuri ’police judiciaire’ aho yari afungiye, ari kumwe n’userukira AC Génocide-Cirimoso, ntituzi icyo babashakira".

Bwana Kururu avuga ko Mushano yerekuwe atorongera kubwirwa ibyaha aregwa, uretse ibyo yabwiwe agifatwa byo "Guhungabanya umutekano w’abanyagihugu".

Yagize ati "Afunze yongeye kubazwa gusa ibijyanye n’abanyamakuru bamuhaye ikiganiro, abasubiza uko yari yabasubije bwa mbere, nibwo OPJ yatanze raporo ku umukuriye bategeka ko bamurekura".

Térence Mushano w’ikigero cy’imyaka 60 yahoze akuriye sendika y’abakozi ba SOBUGEA (Société Burundaise de Gestion Aéroportuaire), azwi mu bikorwa by’amasendika mu Burundi.


Bwana Mushano yari yafunzwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize

Iyo utitaye kuri Politike yo ikwitaho//Umuvugizi wa DALFA Umurinzi arabivuze byose muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo