Burundi: Ntitwakwemera kugira abaturage bacu imbeba zo muri laboratwari

Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko nta na rimwe izemera kugira abaturage bayo imbeba zo muri laboratwari nk’uko byemejwe na minisitiri w’ubuzima, Thaddée Ndikumana, kuri uyu wa Gatatu ushize ubwo yagezaga ku bagize inteko ishinga amategeko impamvu igihugu kitigeze gitumiza inkingo za Covid-19.

Minisitiri w’ubuzima w’u Burundi akaba na visi perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Covid-19, avuga ko inkingo zirimo gukoreshwa ubu zikiri mu igeragezwa, ko guverinoma itegereje urukingo ruzemezwa na OMS.

Ati: “Twizera ko abakira inkingo kuri ubu barimo gupima kugirango barebe niba uru rukingo cyangwa uru rukora cyangwa rudakora. Duhangayikishijwe n’uburyo bwa COVAX, ariko kubera ko OMS ivuga ko izi ari inkingo zihutirwa kandi ibihugu bigomba guha indishyi abagizweho ingaruka n’izi nkingo, twizera ko hakiri urujijo. Twahisemo rero gusesengura uburyo coronavirus igenda itera imbere mu gihugu cyacu. Turaguma mu nzira ariko dutegereje inkingo zemejwe na OMS kugirango tugaragaze aho duhagaze ariko kugeza ubu, twibwira ko zikiri mu kiciro cy’igerageza.”

Minisitiri Thaddée Ndikumana anatekereza ko Abarusiya ari bo bateye imbere kurusha abandi muri uru rwego nk’uko iyi nkuru dukesha RPA ikomeza ivuga.

Akomeza agira ati : “Ejo cyangwa ejobundi dushobora gufata icyemezo. Nk’urugero, uyu munsi, turasanga Abarusiya barakoze urukingo rudafite ingaruka. Ni urukingo mu buryo bw’izindi nkingo. Ndetse OMS n’Abanyaburayi batangiye kubona ko uru rukingo rushobora kuba mu za mbere zizahabwa uruhushya. Turakurikiranira hafi uko ibintu bimeze kandi buri gihe tugeza raporo zacu kuri Komisiyo y’igihugu. Guverinoma nyuma izahita ifata icyemezo.”

Inkingo zisa naho zidahabwa agaciro na leta y’u Burundi ariko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) irazishishikariza mu gukemura ibibazo byihutirwa. Mu by’ukuri, ibihugu byinshi ku Isi biraninubira kuba izi nkingo zidahagije ugereranyije n’ukuntu zikenewe.

IDAMANGE HARI IBYO YAVUZE NEMERANYA NAWE||NTA KAPORARE UJYA UGIRA ICYO ABWIRA JENERALI

Umuryango





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo