Burundi: Nta Munyepolitike uzongera guhabwa ijambo mu Misa

Kiliziya Gatolika mu Burundi yafashe icyemezo ko nta muntu n’umwe wemerewe guhabwa ijambo mu gihe cy’igitambo cya Misa atari umulayiki ubyemerewe.

Mu itangazo yashyize ahabona, inama y’Abepiskopi Gatolika y’u Burundi ivuga ko yifuza gukuraho umuco w’abantu bishingikiriza igihagararo/imyanya bafite mu gihugu bigatuma bibwira ko bafite uburenganzira bwo gufata ijambo mu nsengero iyo bagiye mu Misa.

Musenyeri mukuru wa Archidiyoseze ya Bujumbura akaba ari nawe uhagarariye Papa muri Diyoseze ya Ngozi, Gervais Banshimiyubusa, yasomye iryo tangazo avuga ko iyo ngingo yafashwe mu ntumbero yo kubahiriza iteka ryo guhimbaza Isakaramentu ry’Ukarisitiya.

VOA yanditse iyi nkuru ivuga ko iyi ingingo ifashwe mu gihe hari hashize iminsi hibonekeza bamwe mu bari mu nzego za Reta bahabwa umwanya w’ijambo n’uwo gutambutsa ubutumwa/amatangazo byabo mu gihe cy’igitambo cya Misa.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo