Burundi: Ibiro by’ishyaka CNL byasizwe amazirantoki

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, CNL, riravuga ko rihangayikishijwe n’ibikorwa by’urugomo bimaze iminsi bikorerwa abarwanashayaka ndetse no ku biro by’ishyaka.

Terence Manirambona, umuvugizi w’ishyaka CNL, avuga ko ibiro bitandukanye by’ishyaka bimaze igihe bisigwa amazirantoki, ahandi byarabomowe.

CNL kandi ivuga ko bamwe mu barwanashyaka bayo bakomeje guterwa ubwoba n’abantu bataramenyekana mu cyo risobanura nk’impamvu zishingiye kuri Politike.

Bwana Manirambona avuga ko nko mu ntara ya Bubanza byagaragaye mu makomine ya Mpanda na Rugazi aho Ibiro by’ishyaka CNL byasagariwe bigasigwa amazirantoki.

Mu kiganiro na BBC dukesha iyi nkuru, Therence Manirambona yavuze ko ibi bikorwa by’urukozasoni byakorewe ku Biro bitandukanye by’ishyaka mu ntara zitandukanye z’igihugu.

Umunyamakuru yamubajije niba koko ari amazirantoki y’abantu basanze yasizwe ku Biro by’ishyaka, ati "Byabaye bwa mbere I Muhuta, aho bahasize amazirantoki y’imvubu ariko ahandi bimaze kuba, ni amazirantoki y’abantu, tukibaza uwo umuntu uza gukora ibyo icyo aba agamije".

Akomeza avuga ko nubwo ibi bikorwa bigayitse babimenyesha inzego zibishinzwe z’umutekano, nta gisubizo na kimwe bajya babona uretse gusa kubabwira ko bari mu iperereza naryo ngo ritajya ritanga igisubizo cyangwa ngo rigire n’umuntu n’umwe rigaragaza ko yagaragaye muri ibyo bikorwa bigamije kubangamira ishyaka.

Ishyaka CNL riyobowe na Agathon Rwasa, wungirije umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko, riravuga kandi ko bamwe mu barwanashyaka baryo banyerezwa cyangwa se abandi bagafungwa.

Umuvugizi w’iryo shyaka Therence Manirambona kandi avuga ko ibivugwa ko ribona inkunga ivuye mu Rwanda no ku wahoze ayoboye u Burundi Pierre Buyoya ari ibintu bifite intumbero za Politike.


Terence Manirambona, umuvugizi w’ishyaka CNL mu Burundi

Umuyobozi w’ishyaka CNL, Agathon Rwasa

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo