Burundi: Gen Evariste ararahizwa vuba aho gushyiraho Perezida w’inzibacyuho

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga mu Burundi rwamaze kwemeza ko nta Perezida w’inzibacyuho ugomba kubaho ahubwo Gen Evariste Ndayishimiye watowe agomba kurahizwa vuba bishoboka agatangira inshingano ze zo kuyobora iki gihugu.

Nkuko Ambasaderi wari n’umujyanama wa Perezida Nkurunziza, Amb. Willy Nyamitwe, yabitangaje ku rubuga rwe rwa Twitter, ngo iki ni igisubizo uru rukiko rwasubizaga ku kibazo rwabajijwe na Guverinoma.

Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga mu Burundi rwagize ruti "Nta buyobozi bw’inzibacyuho bukenewe, kuko hari umukuru w’Igihugu watowe, ahubwo akwiriye kurahira vuba”.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kamena 2020, nibwo mu Burundi hateranye Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yari iyobowe na Visi-Perezida wa mbere w’iki gihugu, Bwana Gaston Sindimwo, yafatiwemo umwanzuro wo kwandikira urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga rusabwa gushyira mu bikorwa itegeko rigenga usimbura umukuru w’igihugu igihe atabarutse atarangije imirimo ye.

Hari abifuzaga ko Pascal Nyabenda, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ari we wayobora igihugu kugeza muri Kanama uyu mwaka nkuko Itegeko Nshinga ribimwemerera mu gihe abandi bifuza ko kuba Nkurunziza yaratabarutse Bwana Evariste Ndayishimiye yaramaze gutorwa, bimuha uburenganzira bwo kurahira vuba agatangira imirimo ye.

Ku wa 20 Kamena 2020, nibwo Evaritse Ndayishimiye uheruka gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi gushize, yagombaga kurahira nyuma agahererekanya ububasha na Perezida Nkurunziza witabye Imana benshi bagatangira kwibaza ugiye kuyobora inzibacyuho.

Ikindi cyateraga urujijo ni ukuba u Burundi nta tegeko bufite na rimwe rivuga ugomba kuyobora igihe Perezida yitabye Imana ariko umusimbura we yaramaze gutorwa ategereje gusa kurahira.

Gusa Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Burundi ntiryemerera Gen Evariste Ndayishimiye uherutse gutorwa kuba yarahira ubu, kuko riteganya ko Umukuru w’Igihugu aba agomba kurahira hashize iminsi 90 ibyavuye mu matora bitangajwe. Kuri gahunda nuko agomba kurahirira kuyobora u Burundi ku wa 20 Kanama 2020.

Hari amakuru kandi yavugaga ko kubera iki cyuho cyagaragaye mu Itegeko Nshinga,Gen Ndayishimiye ashobora guhita arahira mbere y’igihe cyari giteganyijwe akaba ari na we uzayobora imihango yo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Petero Nkurunziza, ari nabyo urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga mu Burundi rwemeje.

Agace kamwe ko mu ngingo ya 121 yo mu Itegeko Nshinga rishya ry’u Burundi ryo ku wa 17 z’ukwa gatanu 2018 igira iti "Mu gihe Umukuru w’igihugu yeguye,apfuye cyangwa hari iyindi mpamvu iyo ari yo yose imubuza gukomeza kubahiriza inshingano ashinzwe, mu kurindira undi mushya, asimburwa n’umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko".

N’ubundi Pascal Nyabenda uyoboye Inteko Ishinga Amategeko yagombaga gusimbura Perezida Nkurunziza iyo undi Perezida umusimbura aba ataraboneka kugira ngo ategure amatora ariko Perezida mushya yarabonetse, uru rujijo rukaba rukuweho n’urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga.

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, yapfuye azize umutima ku wa 08/6/2020 gusa byemezwa na Guverinoma ku wa 09 Kamena 2020 mu gihe nyuma y’aho ku wa 06/06/2020, yari yagaragaye kuri stade Urukundo iri imbere y’urugo rwe ahitwa i Buye mu ntara ya Ngozi ahakinwaga imikino ya nyuma y’igikombe kitiriwe Perezida muri Volleyball.


Gen Ndayishimiye yegukanye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi ku majwi 68%, agiye kuyobora Manda y’imyaka irindwi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo