Burundi: Urujijo k’ugomba gusimbura Perezida Nkurunziza witabye Imana

Nyuma y’amasaha makeya byemejwe na Guverinoma y’u Burundi ko uwari Perezida wayo, Pierre Nkurunziza yitabye Imana ku wa 08 Kamena 2020 ariko bigashyirwa hanze ku wa 09 Kamena 2020, ubu hari urujijo k’ugomba kuba Perezida by’agateganyo.

Urujijo rurava ku kuba kuri Wikipedia ya Visi-Perezida w’iki gihugu, Gaston Sindimwo bigaragara ko kuva kuri uyu wa 08 Kamena 2020 ari we Perezida w’u Burundi.


Ku rubuga rwa Wikipedia bigaragara ko Gaston Sindimwo ari we Perezida kuva ku wa 08 kamena 2020

Ni mu gihe kandi na Nyabyenda Pascal uyobora Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi biri guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga ko ubu ari we Perezida nyuma y’urupfu rwa Nkurunziza hisunzwe Itegeko Nshinga ryo mu 2005 ryavuguruwe mu 2018 cyane mu ngingo yaryo ya 121 iteganya ugomba gusimbura umukuru w’igihugu mu gihe atagishoboye kubahiriza inshingano ze ku mpamvu runaka zirimo no kuba yaba yitabye Imana.


Nyabyenda Pascal na we biri guhwihwiswa ko ari we Perezida nyuma y’urupfu rwa Nkurunziza

Itegeko Nshinga ry’u Burundi riteganya ko umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko ari we uba Perezida mu gihe habaye impamvu ikomeye ituma Perezida uriho adakomeza inshingano ze zirimo nko kwitaba Imana n’izindi.

Mu gihe amategeko yakubahirizwa, ugomba kuyobora igihugu yakiyobora amezi makeya y’inzibacyuho nkuko Itegeko Nshinga ribiteganya kugeza ku wa 20 Kanama 2020 ubwo Perezida mushya, Gen Evariste Ndayishimiye w’imyaka 52 azarahira nkuko bigaragara ku ngengabihwe ya Komisiyo y’amatora mu Burundi, CENI.

Ku wa Kane tariki ya 04 Kamena 2020, Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri iki gihugu nibwo rwemeje ku buryo bwa burundu ko ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD rihagarariwe na Gen Evariste Ndayishimiye ari ryo ryegukanye intsinzi mu matora yabaye ku wa 20 z’ukwezi kwa Gatanu gushize.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Kamena 2020, nibwo Guverinoma y’u Burundi yatangaje ko Perezida w’iki gihugu Pierre Nkurunziza, yapfuye aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karuzi, ivuga ko yishwe n’umutima.

Itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga Mukuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Prosper Ntahorwamiye, rivuga ko Nkurunziza kuwa Gatandatu yari muzima ndetse akareba umukino wa Volleyball i Ngozi ariko byagera nijoro akamererwa nabi akajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Karuzi.

Yakomeje avuga ko ku cyumweru yasaga n’uworohewe ndetse aganira n’abari bamuri hafi ariko mu buryo butunguranye cyane mu gitondo cyo kuwa Mbere tariki 8 Kamena 2020, ubuzima bwe bwahindutse cyane umutima ugahagarara.

Itsinda ry’abaganga batandukanye ryakoze ibishoboka byose amasaha menshi ariko ntibyagira icyo bitanga.

Itangazo rigira riti “Guverinoma y’u Burundi yihanganishije cyane abaturage b’u Burundi muri rusange n’umuryango wa Nkurunziza by’umwihariko. U Burundi butakaje umwana w’agaciro w’igihugu, Perezida wa Repubulika n’umuyobozi w’ikirenga wo gukunda igihugu”.

Guverinoma y’u Burundi yasabye abaturage kudacikamo igikuba ahubwo bagaherekeza uwari Perezida wabo n’amasengesho menshi nk’uko yabaye urugero mu Barundi bose ndetse no mu bemera kandi buhaba Imana. Yatangaje kandi icyunamo cy’iminsi irindwi guhera uyu munsi ndetse ibendera ry’igihugu rikazururutswa kugeza hagati.

Urupfu rwa Perezida Nkurunziza rutangajwe mu gihe ku wa 28 Gicurasi umugore we Denise Nkurunziza yajyanwe igitaraganya mu bitaro byo muri Kenya, ubwo yari amaze kuremba kubera icyorezo cya Coronavirus.

Hari amakuru ari guhwihwiswa hirya no hino avuga ko ari nayo yaba yahitanye Perezida Nkurunziza ndetse abo mu muryango we n’abandi bategetsi bakuru mu Burundi barwaye.

Andi makuru yerekeye urupfu rwa Perezida Nkurunziza urayasanga muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo