Burundi: Ba banyeshuri bashinjwaga kwangiza ifoto ya Perezida Nkurunziza birukanwe mu mashuri

Abaharanira uburenganzira bwa muntu bakorera mu gihugu cy’u Burundi batangaza ko abanyeshuri batatu b’abakobwa bari bafunzwe kubera guhindanya ifoto ya Perezida Pierre Nkurunziza, birukanwe ku mashuri yabo aho bigaga.

Aba bana b’abakobwa bivugwa ko bakiri bato, bari batawe muri yombi muri Werurwe bafungirwa muri Gereza ya Ngozi bashingwa gushushanya ku ifoto ya Nkurunziza.

Ifatwa ry’aba bakobwa ryazuye igitutu cyokejwe ubutegetsi binyuze ku mbuga nkoranyambaga mu nyito igira iti ‘#freeourgirls’ cyangwa ‘murekure abakobwa bacu.’

Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch uheruka gutangaza ko birukanywe ku wa 20 Werurwe bashinjwa guhimba inyandiko zo ku ishuri.

Umuyobozi wa HRW muri Afurika yo hagati Lewis Mudge, yabwiye itangazamakuru ko aba bana bavukijwe uburenganzira bwabo bw’ibanze.

Mudge yagize ati “Ni amakuru meza ko aba bana bari barekuwe ariko ibyo bashinjwaga ntabwo byakuweho, ubu bose bamaze kwirukanwa aho bigaga kandi ibi bizagira ingaruka ku burenganzira bwabo bwo kwiga.”

Yavuze ko inzego z’ubutegetsi zirukanye aba banyeshuri ku ishuri rya Ecofo Akamuri riherereye muri Kirundo mu Majyaruguru y’u Burundi.

Perezida Nkurunziza uri ku butegetsi kuva mu 2005. Icyifuzo cye cyo kwiyamamariza manda ya gatatu mu 2015 yaje no gutorerwa cyateje imyigaragambyo yatumye benshi bahunga.

PNG - 573.7 kb
Abakobwa baheruka gufungirwa kwangiza ifoto ya Perezida Nkurunziza birukanwe ku ishuri

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo