Burundi: Agathon Rwasa utemera ibyavuye mu matora yagannye inkiko

Nyuma yuko Komisiyo y’igihugu y’amatora mu Burundi, CENI itangaje amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 20 Gicurasi 2020, Agathon Rwasa, umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi muri ikigihugu, CNL, yabyamaganiye kure yitabaza inkiko aho yatanze ikirego mu Rukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga avuga ko amatora yabayemo uburiganya, burimo no gutorera abapfuye.

Ku wa 25 Gicurasi 2020, nibwo CENI yatangaje by’agateganyo ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu aho byagaragaye ko Evariste Ndayishimiye w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi yaje imbere n’amajwi 68,72% mu gihe uyu Agathon Rwasa yaje amugwa mu ntege n’amajwi 24,19%.

Aya majwi ataratangazwa, Agathon Rwasa yari yumvikanye aganira n’Ikinyamakuru Iwacu aho yavuze ko amatora yabaye mu Burundi atanyuze mu nzira yakwita iya demokarasi.

Uyu munyapolitiki udacana uwaka n’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi yavuze ko abarwanashyaka benshi ba CNL mu bice bitandukanye bakubiswe, abandi batabwa muri yombi.

Yatanze ikirego mu Rukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga kuri uyu wa 28 Gicurasi 2020.

Yabwiye itangazamakuru ko bafite ibimenyetso by’uko amajwi yibwe, birimo ko amafishi y’itora yatanzwe, ayatoreweho n’agaragara mu ibarura ry’amajwi bidahura.

Yavuze ko nta kuntu watanga amakarita 2000 ndetse agatorerwaho ariko wareba ku majwi yabaruwe ugasanga ari mu nsi ya 200.

Ikindi ngo mu gihugu hose bafite ibihamya by’abantu bapfuye, bakorewe amakarita ndetse agatorerwaho.

Ati “Dufite ingero z’aho abapfuye bagaragajwe ko batoye, kubera ko amakarita yabo yakozwe ahabwa abantu bajya kubatorera. Aho dufite ingero nyinshi; muri Muzinda hari abarenga 15, muri Buhayira [muri Komini Murwi] n’ahandi.”

Yavuze ko ibyatangajwe atari ukuri ari ibyacuzwe na CNDD-FDD ndetse ko ibyo byose urukiko nirutabiha agaciro ngo rubahe ubutabera biteguye kujya mu zindi nzego.

Ati “Urukiko nirutaduha ubutabera tuzagana Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ruri Arusha, kubera ko si ikintu cyo kubabarirwa, kurebera ibihugu bikora amanyanga mu matora kandi abantu bakibwira ko bari gutera imbere muri demokarasi.”

Ku rundi ruhande ku munsi w’ejo havutse igisa n’urujijo ubwo amajwi y’agateganyo yari yatangajwe yakurwaga ku rubuga rwa Komisiyo y’amatora CENI.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2020 hari amakuru avuga ko Umuyobozi wa CENI, Kazihise Pierre Claver, yiseguye avuga ko batari bayagenzuye neza akaba ariyo mpamvu yakuweho ngo agenzurwe neza azabone gutangazwa.

Agathon Rwasa yatanze ikirego mu gihe CNDD-FDD yatangiye amasengesho y’iminsi itatu yo gushimira Imana yatangijwe na Perezida Pierre Nkurunziza, akitabirwa na Evariste Ndayishimiye.

Nubwo uyu munyapolitiki akomeje kutemera ibyavuye mu aya matora, ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi byo byashimye uburyo yagenze bisaba impande zose kwirinda amakimbirane ashobora kuyashingiraho.

Tubibutse Urutonde rw’uko abakandida barindwi bakurikiranye mu majwi yatangajwe:

- Evariste Ndayishimiye (CNDD-FDD) - 68,72%
- Agathon Rwasa (CNL) - 24,19%
- Gaston Sindimwo (UPRONA) - 1,64%
- Domitien Ndayizeye (Kira Burundi) - 0,57%
- Léonce Ngendakumana (FRODEBU) - 0,47%
- Nahimana Dieudonné - 0,42%
- Francis Rohero - 0,20%


Agathon Rwasa utemera ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Burundi agiye gushyikiriza ikirego cye Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru UMUBAVU.COM N’UMUBAVU TV ONLINE, Nsengimana Theoneste arishinganisha nyuma yuko ubwo yari afunze abwiwe n’umuntu ko ngo niyongera kwandika (inkuru) azareba, aravuga ko uyu wamubwiye ibi ashobora no kubishyira mu bikorwa ariyo mpamvu yishinganisha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo