Burundi:Abitwaje intwaro  bishe abantu 8 barimo umusirikare mukuru

Abantu umunani baraye bishwe mu gitero cy’abo bivugwa ko ari abajura bitwaje intwaro mu Ntara ya Muramvya, nk’uko bitangazwa n’inzego zishinzwe umutekano mu Burundi.

Amakuru akomeza avuga aba bantu bishwe bari mumodoka enye zitandukanye zerekezaga mu Murwa Mukuru wa Bujumbura ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 9 Gicurasi 2021,ngo uretse abishwe hari n’abandi bakomeretse ndetse hari n’ibintu byibwe .

Ku mbunga nkoranyambanga hacicikanye amakuru avuga ko hafi y’umurwa mukru w’Intara ya Muramvya hari abantu bitwaje intwaro batega amamodoka bakayarasa.

Mu makuru yakwirakwijwe kandi harimo ifoto y’umusirikare bivugwa ko afite ipeti rya Koroneli mu Ngabo z’u Burundi , hari n’amajwi y’umugore uvuga ko umugabo we n’umwana we bishwe naho abandi bana be babiri bakomeretse.

Inzego z’umutekano ntacyo ziratangaza ku bijyanye n’imyirondoro y’abishwe ahubwo zivuga ko hatangiye iperereza nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu Burundi.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike habaye ubundi bwicanyi nk’ubu muri komine Rusaka Intara ya Mwaro ihana urubibi na Muramvya, aho 7 bishwe n’abantu bataramenyakana.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo