Burundi: Abasirikare 12 kabuhariwe barinda Ingoro y’Umukuru w’igihugu batawe muri yombi

Abasiriakre 12 kabuhariwe bashinzwe kurinda ibigo bitandukanye mu gihugu cy’u Burundi, batawe muri yombi bakuwe aho barindaga umutekano ku Ngoro y’Umukuru w’igihugu i Gitega.

Aba basirikare bafashwe n’umutwe w’abasirikare ushinzwe iperereza ku wa Mbere tariki 13 Mutarama 2020 bavanwa mu gihugu rwagati i Gitega bajyanwa gufungirwa i Ngozi mu Majyaruguru y’u Burundi.

Ababibonye babwiye sos media Burundi yanditse iyi nkuru ko uko gufatwa kw’abo, kwatewe n’imbunda basanze iruhande rw’ingoro y’umukuru w’igihugu mu ijoro ryo ku wa Ku Cyumweru bishyira kuwa Mbere.

Umwe muri bo yagize ati "Ni abasirikare bashinzwe iperereza baje kubafata. Muri abo bafashwe harimo Captain Zacharie Nibigira wayoboraga iryo tsinda. Hari harimo kandi na Fabien Nduwayo umwungiriza wa Nibigira. Abasigaye ni abari bagize iryo tsinda”.

Abasirikare batawe muri yombi bashyizwe ku Ngoro y’Umukuru w’igihugu mu mpera z’Ukuboza 2019. Babashyize aho, kubera amasengesho yateguwe n’umuryango w’umukuru w’igihugu yabereye muri komine Itaba mu ntara ya Gitega aho yatangiye tariki 26 asozwa 31. Muri icyo gihe ingoro y’umukuru w’igihugu i Gitega yari irinzwe n’abasirikare b’abakomado bo mu mutwe wa 3 n’uwa 22.

Abo basirikare barinda ibigo bya Leta bagera kuri 50 babazanye aho kugira ngo bakaze umutekano aho Perezida Pierre Nkurunziza yararaga mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu i Gitega.

Sos media ikomeza ivuga ko kugeza ubu, aho iyo mbunda yaturutse ngo ntabwa haramenyekana yewe n’icyo bashinjwa nyamukuru nacyo ntabwo kizwi neza. Mu byumweru bibiri bishize abakomando bo mu mutwe wa 22 bagaragaraga hafi y’umujyi wa Gitega ukaba kandi ari wo warindaga ingoro y’umukuru w’igihugu mu ntara.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo