Burundi: Abarimo abakomando bafatanwe imbunda za rutura bagabye igitero ku Ngoro ya Perezida

Abantu Barindwi barimo n’Abakomando bari bitwaje ibirwanisho biremereye bafashwe bagana ku Ngoro nshya y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza, bayigabyeho igitero.

Uko ari barindwi ngo bari mu modoka y’igisirikare cy’u Burundi bakaba bafashwe n’abasirikare kabuhariwe (Special forces) bashinzwe kurinda iyo Ngoro y’Umukuru w’Igihugu izwi nka Ntare Rushatsi iherereye mu Mujyi wa Bujumbura.

Bafashwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira iryo ku Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019, bari mu modoka (Camionette) ahagana saa Munani (02:00), bafite intwaro zikomeye zirimo RPG, Gerenade,... Nyuma yo gufatwa ngo bakaba batangaje ko bari boherejwe n’umutwe w’inyeshyamba za Red-Tabara ndetse ngo bakaba bakorana n’abajenerali bakomeye bari mu gihugu.

Amakuru agera kuri Iyakure Tv, avuga ko aba bantu uko ari barindwi batateye baturutse kure, ngo kuko imodoka barimo insanzwe imenyerewe mu Mujyi wa Bujumbura ikoreshwa n’abasirikare b’iki gihugu.

Aba bantu ngo babonywe bataragera neza kuri iyi nyubako imaze amezi abiri itashywe, abasirikare bayirinda ngo bakaba bahise babagota babata muri yombi aho ngo barimo guhatwa ibibazo babazwa uwabatumye.

Iki gitangazamakuru kivuga ko aba barwanyi ari ab’umutwe wa Red-Tabara, ngo urimo gukorana bya hafi na bamwe mu basirikare bakomeye b’u Burundi, bityo ngo hakaba hari abasirikare bafite amapeti yo ku rwego rwa Koloneri na jenerali bari mu mugambi wo kuba bahirika ku butegetsi Perezida Nkurunziza.

Umwe mu basirikare barinda Ntare Rushatsi yatangarije Iyakure ko aba barwanyi bafashwe babura iminota itanu ngo bayigereho, ngo bakaba bagombaga kuyirasaho na za RPG ndetse bakanahatera gerenade, nyuma hagatangwa ubutumwa bw’uko bashobora kugaba ibitero ahakomeye hatandukanye mu gihugu.

Nyuma y’uyu mugambi wapfubye utaragera ku ntego, ngo itegeko ryaturutse mu biro bya Perezida ryasabye ko abakekwa bose muri uyu mugambi ugambiriye kugirira nabi umukuru w’igihugu batabwa muri yombi, kuri iki cyumweru hakaba hari abasirikare bakomeye bafashwe. Amazina yabo ariko kugeza ubu ntaramenyekana.

Gen. Alain Bunyoni ngo araza ku isonga mu bakekwa, ubu ngo akaba afungiwe iwe n’urugo rwe rukaba rurinzwe n’abakomando b’u Burundi ku buryo ngo kuri iki cyumweru yanabujijwe kurusohokamo agiye gusenga hamwe n’umuryango we.

Aba bantu barindwi bafashwe harimo batatu ngo bahoze mu mutwe wihariye wa gisirikare ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu Nkurunziza, abandi babiri bakaba basanzwe ari abasirikare, iki ngo kikagaragaza ko abagaba ibitero muri iki gihugu ari abantu basanzwe bahazi kandi bakabifashwamo n’abasirikare bakomeye.

Muri iryo joro kandi abandi bantu bataramenyekana ngo bagabye igitero ku rugo rwa (Rtd) Col. Reverien Ndikuriyo, Perezida wa Sena y’Uburundi, batera gerenade imbere mu rugo zaje gukomeretsa umuzamu. Uyu mugabo Ndikuriyo akaba ashyirwa mu majwi cyane ko ari umwe mu bakomeye muri CNDD- FDD bahatanira kuzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu.

Ubugambanyi mu gisirikare cy’u Burundi bwongeye kuvugwa mu gihe habura igihe gito ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu, nyuma y’ibyabaye mu 2015 ubwo Nkurunziza yiyamamazaga kuri manda ya Gatatu yakuruye imvururu zanavuyemo kugerageza kumuhirika ku butegetsi bikanga.

Nubwo Leta y’u Burundi ntacyo yari yatangaza kuri iki gitero, ni kenshi imitwe y’inyeshyamba irwanya Leta y’u Burundi yagiye iteguza ko yiteguye kugaba ibitero.

Gen Niyombare wari uyoboye umugambi wo guhirika Nkurunziza ku butegetsi mu 2015 hamwe na bagenzi be bahoze mu gisirikare bakaba batarahemye gutangaza ko aho bari batarimo kurera amaboko.


Aha ni ku Ngoro nshya y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi izwi nka Ntare Rushatsi iherereye mu Mujyi wa Bujumbura

Pastor Stephen (Etienne) waje avuye USA yasabye anakwa undi mugore nyuma yo guhemukirwa n’uwa mbere :





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo