Burundi: Abanyeshuri bishushanya ku mubiri bakumiriwe mu mashuri yose

Nyuma yuko kwishushanya ku mubiri benshi bakunze kwita ’Tatouage’ bibaye nk’umuco mu mashuri atandukanye yo mu Burundi, ubu nta shuri rizongera kwakira umunyeshuri wishushanyijeho.

Ni ibyatangajwe na Minisiteri y’Uburezi mu Burundi ivuga ko umunyeshuri wishushanyije ku mubiri atazongera kubona ishuri muri iki gihugu haba mu mashuri ya Leta yewe n’ayigenga.

Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi mu Burundi, Minisitiri Dr. Janviere Ndirahisha yibukije ababyeyi, abarimu n’abanyeshuri ko bagomba kumenya ko amategeko agenga uburezi muri iki gihugu atemera abahindura uruhu bakoresheje ibyo bisiga cyangwa bakoresheje ubundi buryo.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Minisitiri Ndirahisha yasabye ababyeyi kwibuka uruhare rwabo mu kwita ku burezi bw’abana babo.

Yagize ati “Niyo mpamvu Minisiteri ishinzwe uburezi n’inyigisho z’imyuga imenyesha ababyeyi, abarezi, n’abanyeshuri, ko umunyeshuri uzafatwa yarenze ku mabwiriza abuza kwishushanya ku mubiri nta mwanya azabona mu mashuri yaba aya Leta cyangwa ayigenga ari mu Burundi.”

Mu gihe hirya no hino ku isi haboneka abantu bishushanyaho, hari ibihugu bimwe na bimwe bibujijwe ku mwana muto.

Nko mu Bwongereza, amategeko avuga ko kizira ko umwana uri munsi y’imyaka 18 yishyiraho “tatouage”.

Abakuru nabo babyemerewe babanza kwandikwa mu bitabo byabugenewe ndetse bakabanza guhabwa n’impapuro zo mu nzego z’ibanze.

Muri Leta zunze umwe za Amerika nta tegeko ribuza kwishushanyaho ariko buri Leta ukwayo usanga ifite itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 18 kwishushanyaho.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo