Burundi: Abantu 50 bashyizwe mu kato bakekwaho Ebola, bapimwe bayibaburamo

Minisitiri w’Ubuzima mu Burundi yatangaje ko biteguye cyane guhangana na Ebola, cyane cyane kuva bamenya ko yageze mu mujyi wa Goma, ndetse ko bagiye gukingira abavuzi bahangana nayo.

Minisitiri Thadée Ndikumana yatangarije Radio na Televiziyo by’u Burundi ko ku mipaka y’iki gihugu na Congo ndetse n’ibindi bihugu baturanye bari gusuzuma abantu bose binjiye.

Avuga ko mu minsi ishije hari abantu bagera kuri 50 bashyizwe mu kato bakekwaho Ebola bagasuzumwa ariko bagasanga iyi ndwara ntayo bafite.

Bwana Ndikumana avuga ko mu minsi ya vuba babona inkingo (incanco) za Ebola zivuye i Geneve, bagakingira abantu barwanya Ebola ku mipaka n’abakora mu bitaro by’uturere.

Avuga ko kugeza ubu bidakenewe gukingira abaturage mu gihugu kuko iyi ndwara itaragera mu Burundi.

Umugore yahitanye hari ubwoba ko yageze mu Rwanda

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko umugore wo muri Kongo wapfuye muri uku kwezi yishwe na Ebola ashobora kuba yari yageze no mu Rwanda mu bikorwa by’ubucuruzi.

Mu Rwanda iyi ndwara ntirahagera, kuwa mbere, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda yabwiye abayamakuru ku mupaka wa Gisenyi na Goma, ko bongereye ibikorwa by’ubwirinzi kuri uyu mupaka.

Uriya mugore wo muri Congo Ebola yahitanye ni umucuruzi w’amafi, tariki 11 z’uku kwezi kwa karindwi yari mu isoko muri Uganda aho yagaragaye aruka cyane, nyuma y’iminsi micye yapfiriye i Beni muri Kongo.

Ishami rishinzwe ubuzima ku isi rivuga ko Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda ikeka ko uyu mugore mu gihe yari arwaye, yageze mu mujyi wa Goma na Gisenyi mu bikorwa bye by’ubucuruzi.

Ibyago byo gukwira birahari

David Gresley ushinzwe ikibazo cya Ebola mu Muryango w’Abibumbye yabwiye BBC ko ubu hariho ibyago byinshi ko Virus ya Ebola ikwira henshi niba bananiwe kuyihagarika.

Ku wa Gatatu, ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryatangaje ko noneho Ebola ari ikibazo kihutirwa kandi gihangayikishije isi.

David Gresley avuga ko igikenewe cyane ubu ari ukongera imbaraga mu bikorwa byo gukurikirana abantu bose bakekwa ko bakoze ku bantu banduye Ebola.


Ibihugu by’akarere bihangayikishijwe na Ebola, aha ni ku mupaka wa Gisenyi na Goma ahakajijwe ibikorwa byo gusuzuma abawucaho

@Umubavu.com
Kanda hano urebe video utasanga ahandi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo