Burundi: Abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza bose bakatiwe igifungo cya burundu

Abarundi 34 biganjemo abasirikare n’abapolisi, abanyepolitiki n’abanyamakuru hamwe n’amashyirahamwe adaharanira inyungu za politiki bakurikiranyweho ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre, kuri uyu wa 4 Gashyantare 2021, bakatiwe igifungo cya burundu n’ubutabera bw’u Burundi.

Uretse kuba aba bose bashinjwa kuba barashatse guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Nkurunziza Pierre, banashinjwa ibyaha birimo kwica no gusahura ibibtu by’abaturage. Muri abo bose, abatapfuye baba hanze y’u Burundi.

Muri aba bantu 34, uza ku isonga ni Maj. Gen. Godefroid Niyombare. Muri uru rubanza, uretse gukatirwa igifungo cya burundu, aba bose bagomba no gutanga indishyi z’akababaro k’ibyangijwe byose mu minsi yakurikiye uko gushaka guhirika ubutegetsi nk’uko Radiyo Ijwi ry’Amerika yabitangaje.

Mu bagomba guhabwa izi ndishyi z’akababaro harimo Radiyo Rema FM izahabwa amafaranga arenga gato miriyari 4 z’amarundi, Mnisiteri y’Ingabo miriyoni zirenga 800,Minisiteri y’Umutekano miriyoni zirenga gato 360 n’ishyaka rya CNDD-FDD miriyoni zirenga 180. Hari n’abaturage basabiwe indishyi ku giti cyabo na zo zirenga gato miriyoni 80, uza imbere akaba ari Bisaganya Albert, umupolisi w’ipeti rya General usabirwa miriyoni 25.

KUKI BATUBUZA GUKORA || MU ITANGAZAMAKURU BARATEKINIKA CYANE|| UYU MUGABO NTABWO NZI UKO AHEMBWA





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo