Burundi: Abadepite b’i Burayi basabye ko abanyamakuru ba ’Iwacu’ barekurwa

Abadepite b’i Burayi bandikiye Minisitiri w’Ubutabera w’u Burundi bamusaba kurekura abanyamakuru b’ikinyamakuru Iwacu bafunze.

Abanyamakuru barimo Térence Mpozenzi, Agnès Ndirubusa, Egide Harerimana, Christine Kamikazi bafunzwe kuva ku wa 26 z’ukwezi kwa cumi bashinjwa kugira uruhare mu guhungabanya umutekano w’igihugu.

Bafashwe ubwo barimo bakurikirana igitero cy’abitwaje intwaro mu Ntara ya Bubanza cyabaye ku wa 22 Ukwakira 2019.

Ku wa 20 Ugushyingo 2019, urukiko rushinzwe gusubirishamo imanza mu mujyi wa Bujumbura rwanzuye ko aba banyamakuru bakomeza gufungwa.

Mu kwezi gushize kandi umucamanza mukuru wa Repubulika y’u Burundi yatangaje ko abo banyamakuru badafungiye umwuga wabo ahubwo bafungiye ibyaha bashinjwa.

Abo badepite b’i Burayi batangaje ko abanyamakuru batagakwiye gufatwa nk’inkozi z’ikibi kuko bageze aharimo habera imirwano mu ntumbero yo kumenya ukuri.

Muri iyo Baruwa yanditswe n’abadepite 38 bari mu Nteko zishinga Amategeko i Burayi, bamenyesha Minisitiri Aimée Laurentine Kanyana ko batewe impungenge n’uko abo banyamakuru bakomeje gufungwa bahorwa akazi kabo ko gutara amakuru.

Ibiro by’umwe mu basinye kuri iyi baruwa, yemereye BBC ko iyo baruwa ari iy’aba badepite mu gihe u Burundi bwo ntacyo burayivugaho

Aba badepite bibutsa ko ari uburenganzira bw’abanyamakuru gutara no gutangariza abanyagihugu ibijyanye n’ubuzima bw’igihugu cyabo.

Bavuga ko ifungwa ryabo rishobora gutuma abanyamakuru badashobora gutangaza amakuru ajyanye n’ibibazo bikomeye biri mu gihugu.

Muri ibyo bavuga ibyerekeye imitwe yitwaje intwaro, ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu cyangwa ihohoterwa rishingiye ku bitekerezo bya Politike.

Bibutsa ko Itegeko Nshinga ry’u Burundi riha Abarundi uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo byabo, harimo n’uburenganzira bwo gutangaza amakuru.

Kuri ibyo, ifungwa ryabo riteye amakenga kandi rihabanye n’ibyo u Burundi bwiyemeje mu masezerano mpuzamahanga nkuko ibaruwa y’aba badepite ikomeza ibivuga.

Basaba ko ikibazo cyabo cyasubirwamo, bakarekurwa nta kirinze gusabwa, kandi bakareka abanyamakuru bagakora umwuga wabo badatinya gufatwa cyangwa guhohoterwa.

Raporo ngarukamwaka ishyirwa ahagaragara n’abanyamakuru batagira umupaka ’Reporters without borders’ igaragaza ubwisanzure bw’itangazamakuru, yerekanye ko ¾ by’ibihugu 180 byakoreweho ubushakashatsi nta bwisanzure buhari mu gutanga ibitekerezo, ni mu gihe 8% w’ibihugu 180 byakoreweho ubusesenguzi ari byo bifite ukwishyira ukizana.

Ku rutonde rwasohotse uyu mwaka rugaragaza ukwishyira ukizana kw’itangazamakuru, Arabia Saudite iri mu bihugu 10 bikize, iri ku mwanya wa 172 mu bihugu 180. Unibuke ko muri Ambasade y’iki gihugu ari ho hiciwe umunyamakuru Jammal Khashogi.

Ukwishyira ukizana mu ri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Venezuela, Brezil n’u Bushinwa birushaho kuzamba, ariko u Bushinwa bwo bunengwa kubangamira ubwisanzure no ku ruhando mpuzamahanga.

Ku iri ibi umunyamabanga mukuru w’abanyamakuru batagira umupaka, reporters without borders, Christophe Deloire ati "Ndababwiza ukuri, Demokarasi iri mu bihe bibi, ariko kandi ndashaka guhamagarira buri wese kurwana uru rugamba, tugahangana n’iterabwoba riri mu mwuga w’itangazamakuru".


Christine Kamikazi, Térence Mpozenzi, Agnès Ndirubusa, Egide Harerimana, bafunzwe kuva ku wa 22 Ukwakira uyu mwaka


Abanyamakuru ba Iwacu, Christine Kamikazi, ibumoso, na Agnès Ndirubusa bafunzwe hamwe na bagenzi babo kuva ku wa Kabiri

Umugore agambaniye umugabo we wasambanyije umugore bakanamucucura "Narizanye":





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo