Burkina Faso: Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yambitswe na Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré umudali w’ubudashyikirwa buhambaye utangwa n’iki gihugu witwa ’Grand Croix de l’Etalon’.

Hari ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 01 Werurwe 2019, mu gitaramo cy’umuco cyateguwe na Perezida Roch Christian Kabore wa Burkina Faso, nk’umuhango wo gusoza iserukiramuco rya Cinema Nyafurika ryari rimaze icyumweru ribera muri iki gihugu.

Perezida Kagame niwe wari umushyitsi mukuru muri ibi birori byitabiriwe n’ abarimo Perezida wa Mali Ibrahim Aboubakar Keita n’umufasha we ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie Madame Louise Mushikiwabo.

Perezida Kagame akimara kwakira iki gihembo yagituye Abanyarwanda bose.

Yagize ati “Ndifuza gutura iki gihembo abaturage b’u Rwanda, mu gihe twizihiza imyaka 25 y’urugendo rutoroshye ariko nanone rushimishije rwo gukira no kwiyubaka.”

Perezida Kagame kandi yaguratse ku bucuti buri hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’igihugu cya Mali, cyatumiwe hamwe n’u Rwanda.

Yagize ati “Ndashaka gushima mwembi, perezida Kabore na Perezida Ibrahim Boubacar Keïta wa Mali hamwe na guverinoma zanyu, ku bucuti n’ubuvandimwe twubatse hagati y’ibihugu byacu. Turizera ko iki gihango cy’imikoranire kizakomeza”.

Ati “ndashaka kandi ko iki gihembo kiba ikimenyetso cy’ubucuti hagati y’u Rwanda na Burkina Faso”.

Perezida Kagame yavuze kandi ko u Rwanda na Burkina Faso bifite byinshi bihuriyeho, birimo ukudatezuka ndetse n’umutima wo kuzamura agaciro ka Afurika, duharanira ejo heza h’ibihugu byacu na Afurika muri rusange.

Perezida Kagame yashimiye kandi Burkina Faso ku kuba yarahisemo u Rwanda nk’igihugu kitabiriye iserukiramuco FESPACO nk’igihugu cy’icyubahiro.

FESPACO yasojwe ku wa 2 Werurwe 2019, ni rimwe mu maserukiramuco ya Sinema akomeye muri Afurika. Riba rimwe mu myaka ibiri, kuri iyi nshuro rikaba ryaratangiye tariki 23 Gashyantare 2019.

Muri iri serukiramuco u Rwanda rwagaragaje Filime eshatu, Icyasha ya Clementine Dusabejambo nka Filime ngufi; Mercy of the Jungle ya Joel Karekezi nka Filime ndende n’Inanga, Keepers of the Tradition ya Jean-Claude Uwiringiyimana nka Filime mbarankuru.

U Rwanda kandi rwaserukiwe n’Itorero ry’Igihugu Urukerereza, runitabira imurika ry’ibikorwa bya sinema, ubukerarugendo n’ishoramari. Muri iryo murika habayemo kwerekana filime zitandukanye n’ibiganiro mpaka ku iterambere rya sinema mu Rwanda.

PNG - 619.5 kb
Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Mali, Ibrahim Boubacar Keïta bambitswe imidali y’icyubahiro na Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré

PNG - 472.9 kb
Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, Louise Mushikiwabo nawe yitabiriye ibi birori

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo