Buri muryango, buri nshuti zifite uburenganzira bwo kwibuka ababo bishwe-Philippe Mpayimana

Umunyapolitiki Mpayimana Philippe unaheruka gushinga ishyaka yise PPR (Parti du Progrès du Peuple Rwandais) riharanira iterambere ry’abanyarwanda, yavuze ko buri muryango, buri nshuti zifite uburenganzira bwo kwibuka ababo bishwe ndetse ko buri munyarwanda arebwa no kwibuka itsembwa ry’abatutsi ryakozwe kugira ngo icyo gikorwa kitazasubira.

Ibi Mpayimana yabivuze mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook aho yagize ati "Ku munsi wa gatandatu 6/04/2019 niriwe Evry ari naho ntuye, nitunganya umusatsi niteguye kujya kwibuka genoside yakorewe abatutsi bukeye bwaho iParis. Ntawari wantumiye uretse ko nzi aho bisanzwe bibera. Kuri 07/04 naragiye. Ntashye, bukeye numva ko hari n ukwibuka indege yahanuwe byari byarae ibereye hafi yanjye aho ntabizi. Maze rero banyarwanda mwibuka, mujye mutumenyesha ufite umwanya yifatanye namwe. Maze noneho ubwo bitanabera umunsi umwe, mugerageze mufatanye icyo gikorwa kuko twese dufite amateka amwe. Njyewe ndi umunyapolitiki uteze amatwi abantu bose, n İshyaka turiho twubaka rigamije gukorera abanyarwanda bose. Mujye mutumenyesha, kuko ibibazo byanyu turabizirikana. Numvise mu makuru hari abatandukira, bazikosora bate niba badafatanije ngo baganire. Gusa nyine mbibutse ko buri muryango, buri nshuti zifite uburenganzira bwo kwibuka ababo bishwe, ariko buri muntu, buri munyarwanda arebwa no kwibuka itsembwa ry abatutsi ryakozwe, kugirango icyo gikorwa kitazasubira".

Mpayimana Philippe yari amaze igihe atavugwa dore ko yaherukaga mu bitangazamakuru ubwo yiyamamarizaga kuba Umudepite bikarangira atsinzwe kuko mu bakandida bigenga nta n’umwe wabonye amajwi asabwa kugira ngo yinjire mu Nteko.

Nyuma yo gutsindwa amatora ubugira kabiri, byatumye ashinga ishyaka ritaranandikwa mu mategeko nk’umutwe wa Politiki wemewe mu Rwanda ngo kuko kwiyamamaza wenyine nta ngufu bigira nk’iz’umuntu ufite ishyaka.

Ubwo yatangazaga ko yashinze ishyaka, Mpayimana yanze kugira icyo atangaza ku kuba ishyaka rye rizaba ritavuga rumwe na Leta cyangwa rizaba riri mu murongo wa Leta.

Kugeza ubu mu Rwanda habarizwa amashyaka 11 yemewe n’amategeko arimo FPR Inkotanyi, PSD, PL, PDI, PDC, PSR, UDPR , PPC, PSP, Democratic Green Party of Rwanda na PS Imberakuri.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo