Burera-Kivuye: Bakora urugendo rwa km 7 bajya kwiga

Bamwe mu banyeshuri bo mu Murenge wa Kivuye mu karere ka Burera, bavuga ko hari ubwo basiba ishuri kubera urugendo rurerure rusaga km 7 bakora bava muri Kivuye bbajya kwiga ku rwunge rw’amashuri rwa Rusarabuye, kuko ngo akenshi bagerayo bananiwe cyane

Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru yagize ati:” Rwose turabangamiwe, ndbera nawe gukora urugendo rwa km 7 ujya kwiga! Tugerayo twananiwe, twanahindanye.”
Bakomeza bavuga ko mugihe cy’imvura ngo basiba ishuri, bakifuza ko bakubakirwa amashuri hafi yabo.

Kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Munyaneza Joseph avuga ko bakizi, kandi mu ntangiriro z’umwaka wamashuri wa 2020 kizaba cyaracyemutse.

JPEG - 43.3 kb
Umuyobozi w’akarere ka Burera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Munyaneza Joseph avuga ko bakizi

Ati:”ubu mu karere ka Burera turi kugenda twongera ibyumba by’amashuri, yaba mu gusimbura ibishaje ndetse no kubaka ibishya aho bitari bisanzwe. Icy’abo bana nabo bakora urugendo rurerure nancyo kizakemuka.”

Guverinoma y’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2019, iherutse gutangiza igikorwa kizatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 12 Frw mu iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri bishya bigera ku bihumbi bitatu, mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ibi byumba by’amashuri bizafasha kugabanya ingendo abanyeshuri bakoraga cyane mu bice by’icyaro bajya ku mashuri.

Muri iyi gahunda nshya, guverinoma izubaka ibyumba by’amashuri 1100, ubwiherero burenga 1000, hanafashwe uburyo abarimu n’abanyeshuri bagerwaho na bimwe mu bikoresho by’ishuri.

Mu ngengo y’imari 2016/2017, ibyumba by’amashuri 416 byarubatswe hanubakwa ubwiherero 470, umwaka wakurikiyeho hubatswe ibyumba by’amashuri 1,043 n’ubwiherero 1,344, naho mu ngengo y’imari 2018/2019 hubatswe ibyumba byamashuri 1776 n’ubwiherero 1452.

Banki y’Isi ikaba yriyemeje gutanga miliyoni 200 z’amadorali ya Amerik nk’inkunga ku Rwanda, izafasha mu burezi muri uyu mwaka wa 2019.

Igice kimwe cy’iyi nkunga kizakoreshwa mu kubaka ibindi byumba by’amashuri ibihumbi 27 n’ubwiherero 3600, ibi bikazatuma ibyumba byose by’amashuri bigera ku bihumbi 38.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo