Close MORE NEWS Burera: Abantu benshi mubari muri Transit Centre bamaze gutoroka UMUBAVU.com Daniel Kuya 22-08-2018 saa 13:31' whatsapp Facebook Mu mezi abiri ashize abantu 68 bagororerwaga mu kigo cyinyurwamo by’igihe gito ‘Transit Centre’ ya Nemba, baratorotse abandi barekurwa mu buryo butumvikana. Kuwa 28 Kamena abantu 36 barekuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga Transit Centre, tariki ya 18 Kanama abandi 32 baratoroka. Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Kabiri bwasabye ibisobanuro Akarere ka Burera, Komite ishinzwe abacumbikirwa muri Transit Centre, abashinzwe DASSO, n’abashinzwe kureberera Transit Centre ya Nemba kuri iki kibazo. Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, yatangaje ko kuri ubu hatangiye iperereza kuri iki kibazo. Yagize ati “Bariya 36 barekuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko komite yose ishinzwe kureba niba bararangije kugororwa ntiyari ihari. Naho abatorotse nabo hari gukorwa iperereza ngo uwaba yarabigizemo uruhare wese abihanirwe.” Avuga ko abatorotse n’abarekuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bari bafite imyitwarire itari myiza irimo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, ubuzererezi, urugomo n’ibindi. Uwambajemariya yemera ko habayeho uburangare bwatumye habaho iki kibazo, akizeza abaturage ko bitazongera. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye itangazamakuru ko iki kibazo cy’uburangare bw’abari bashinzwe kubarinda bagihagurukiye kuko bivugwa ko abatorotse bari bajyanwe mu bwiherero. Ati “Ubwo burangare ntabwo bukwiye gufatwa nk’ikintu gisanzwe, abantu nka bariya baba bafite imyitwarire idasanzwe si abo gupfa kujyana hanze uko wiboneye batarinzwe ku buryo bwizewe”. “Abari babarinze basabwe ibisobanuro kuko biragaragaza ko hashobora kuba harimo ubufatanyacyaha cyangwa ruswa, ni ibintu rero biri gukurikiranwa.’’ Yakomeje avuga ko nibigaragara ko harimo ubufatanyacyaha hagati y’abari bashinzwe kubarinda hamwe n’abakozi bashinzwe kwakira no gukurikirana abagororerwa muri Transit Centre bazabihanirwa. Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nemba baganiriye na Igihe bavuga ko bitumvikana ukuntu abantu bari baba barabajujubije batoroka kandi aho bagororerwaga hari uburinzi. Habiyaremye Thomas yagize ati “Biteye urujijo kandi ntibyumvikana ukuntu abantu batoroka ahantu hari uburinzi, ahubwo njye mbona baratorokeshejwe.” Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera butangaza ko muri 32 batorotse, ku bufatanye n’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano hamaze kugarurwa 13, abandi 19 baracyashakishwa. Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ubukwe bwa Umurerwa Olive wari wapfakaye akiri umugeni bwabaye agahebuzo-AMAFOTO&VIDEO ubuzima Urusaku rw’agakingirizo k’abagore mu gutera akabariro, intandaro yo kudakunda kugakoresha amakuru Uganda: Gen. Kale Kayihura yatahuweho indi Dosiye ikakaye ishobora kumushyirishamo amakuru Umwana utangaje! Yamenye gusoma no kwandika afite imyaka 2 gusa, ku myaka 13 ubu ni umushakashatsi amakuru Abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ntibazongera gutegura ibizamini bisoza ibihembwe n’umwaka iyobokamana Umupadiri wari ukuze kurusha abandi mu Rwanda yitabye Imana Amakuru yo hanze Indonesia: Polisi yifashishije inzoka mu guhata ibibazo no gutera ubwoba uwakekwagaho ubujura amakuru Abapolisi barangaye imodoka ya Perezida Museveni igaterwa amabuye bamanuwe mu mapeti amakuru U Rwanda rwateye utwatsi ibivugwa ko hari ahantu hatazwi hafungirwa abantu NDANGIRA Inkuru zamamaza ’Umwenya’ ikinyobwa gifasha kongera imbaraga mu mabanga y’abashakanye Inkuru zamamaza Kigali Coach, umwihariko muri Kampani zitwara abagenzi iterambere Arakirigita ifaranga nyuma yo gutinyuka agafata inguzanyo Inkuru zamamaza Ababyeyi barerera mu kigo cya Kigali Christian School barakivuga imyato ubuzima Abazengerejwe n’abarozi babagendaho bararye bari menge Inkuru zamamaza Kampani Ubumwe Cleaning Services Ltd yita ku isuku yazanye agashya amakuru Kigali: Iduka CP New Species Technology ricuruza Telephone zigezweho riravugwaho amagambo Inkuru zamamaza Ibyatuma uhitamo Hill Top Hotel&Country Club urengeje ijisho andi mahoteli Inkuru zamamaza Ubudasa n’umwihariko by’ishuri rya College Doctrina Vitae (CDV)
Burera: Abantu benshi mubari muri Transit Centre bamaze gutoroka UMUBAVU.com Daniel Kuya 22-08-2018 saa 13:31' whatsapp Facebook Mu mezi abiri ashize abantu 68 bagororerwaga mu kigo cyinyurwamo by’igihe gito ‘Transit Centre’ ya Nemba, baratorotse abandi barekurwa mu buryo butumvikana. Kuwa 28 Kamena abantu 36 barekuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga Transit Centre, tariki ya 18 Kanama abandi 32 baratoroka. Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Kabiri bwasabye ibisobanuro Akarere ka Burera, Komite ishinzwe abacumbikirwa muri Transit Centre, abashinzwe DASSO, n’abashinzwe kureberera Transit Centre ya Nemba kuri iki kibazo. Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwambajemariya Florence, yatangaje ko kuri ubu hatangiye iperereza kuri iki kibazo. Yagize ati “Bariya 36 barekuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko komite yose ishinzwe kureba niba bararangije kugororwa ntiyari ihari. Naho abatorotse nabo hari gukorwa iperereza ngo uwaba yarabigizemo uruhare wese abihanirwe.” Avuga ko abatorotse n’abarekuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bari bafite imyitwarire itari myiza irimo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, ubuzererezi, urugomo n’ibindi. Uwambajemariya yemera ko habayeho uburangare bwatumye habaho iki kibazo, akizeza abaturage ko bitazongera. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye itangazamakuru ko iki kibazo cy’uburangare bw’abari bashinzwe kubarinda bagihagurukiye kuko bivugwa ko abatorotse bari bajyanwe mu bwiherero. Ati “Ubwo burangare ntabwo bukwiye gufatwa nk’ikintu gisanzwe, abantu nka bariya baba bafite imyitwarire idasanzwe si abo gupfa kujyana hanze uko wiboneye batarinzwe ku buryo bwizewe”. “Abari babarinze basabwe ibisobanuro kuko biragaragaza ko hashobora kuba harimo ubufatanyacyaha cyangwa ruswa, ni ibintu rero biri gukurikiranwa.’’ Yakomeje avuga ko nibigaragara ko harimo ubufatanyacyaha hagati y’abari bashinzwe kubarinda hamwe n’abakozi bashinzwe kwakira no gukurikirana abagororerwa muri Transit Centre bazabihanirwa. Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nemba baganiriye na Igihe bavuga ko bitumvikana ukuntu abantu bari baba barabajujubije batoroka kandi aho bagororerwaga hari uburinzi. Habiyaremye Thomas yagize ati “Biteye urujijo kandi ntibyumvikana ukuntu abantu batoroka ahantu hari uburinzi, ahubwo njye mbona baratorokeshejwe.” Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera butangaza ko muri 32 batorotse, ku bufatanye n’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano hamaze kugarurwa 13, abandi 19 baracyashakishwa. Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Ubukwe bwa Umurerwa Olive wari wapfakaye akiri umugeni bwabaye agahebuzo-AMAFOTO&VIDEO ubuzima Urusaku rw’agakingirizo k’abagore mu gutera akabariro, intandaro yo kudakunda kugakoresha amakuru Uganda: Gen. Kale Kayihura yatahuweho indi Dosiye ikakaye ishobora kumushyirishamo amakuru Umwana utangaje! Yamenye gusoma no kwandika afite imyaka 2 gusa, ku myaka 13 ubu ni umushakashatsi amakuru Abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ntibazongera gutegura ibizamini bisoza ibihembwe n’umwaka iyobokamana Umupadiri wari ukuze kurusha abandi mu Rwanda yitabye Imana Amakuru yo hanze Indonesia: Polisi yifashishije inzoka mu guhata ibibazo no gutera ubwoba uwakekwagaho ubujura amakuru Abapolisi barangaye imodoka ya Perezida Museveni igaterwa amabuye bamanuwe mu mapeti amakuru U Rwanda rwateye utwatsi ibivugwa ko hari ahantu hatazwi hafungirwa abantu NDANGIRA Inkuru zamamaza ’Umwenya’ ikinyobwa gifasha kongera imbaraga mu mabanga y’abashakanye Inkuru zamamaza Kigali Coach, umwihariko muri Kampani zitwara abagenzi iterambere Arakirigita ifaranga nyuma yo gutinyuka agafata inguzanyo Inkuru zamamaza Ababyeyi barerera mu kigo cya Kigali Christian School barakivuga imyato ubuzima Abazengerejwe n’abarozi babagendaho bararye bari menge Inkuru zamamaza Kampani Ubumwe Cleaning Services Ltd yita ku isuku yazanye agashya amakuru Kigali: Iduka CP New Species Technology ricuruza Telephone zigezweho riravugwaho amagambo Inkuru zamamaza Ibyatuma uhitamo Hill Top Hotel&Country Club urengeje ijisho andi mahoteli Inkuru zamamaza Ubudasa n’umwihariko by’ishuri rya College Doctrina Vitae (CDV)