Bugesera: Umugabo wasambanyaga ku gahato abagore yihimura ku wamwanduje SIDA yarashwe arapfa

Mu minsi yashize twabagegejeho inkuru y’umugabo witwa Eric wari uhangayikishije bamwe mu bagore bo mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rilima kuko yabategaga akabasambanya ku ngufu agahita yihisha mu ishyamba rya Gako gusa amakuru ni uko yaraye arashwe n’abashinzwe umutekano agahita apfa ubwo bamutaga muri yombi agasimbuka imodoka.

Ni nyuma yuko aba bagore batuye mu murenge wa Ririma batabaje inzego zibishinzwe ngo zihige bukware umusore witwa Eric wabafataga ndetse akanabasambanya ku ngufu nyamara byaranavugwaga ko yaba afite Virus itera SIDA.

Ubwo umwe muri aba bagore bo mu gasentere kazwi nka Riziyeri wafashwe ku ngufu n’uyu mugabo yaganiraga na Flash FM, mu ijwi ryuje ikiniga n’amarira ashoka yabwiye umunyamakuru ko yari aherutse gufatwa ku ngufu n’uyu musore byavugwaga ko aba mu ishyamba rya Gako nyuma yuko abirukankanye ari batatu babiri bakiruka akaba ariwe usigara.

Icyo gihe yagize ati “Njyewe igiti kiramfata kimfata mu myenda nikubita hasi aba aramfashe abandi bakomeza biruka, ubwo turwana mu kurwana mvuza induru ariko nanjye mfite umuhoro ari kuwunyaka, uba unkase mu ntoki kuko nari namunaniye sinzi ukuntu yamfashe ambwira ngo agiye kunkuramo amara, yankoresheje intoki amaze kumvaho ahita afata undi mwana hirya.”

Kubera ibikorwa byo kumubabaza imyanya ndangagitsina nko kumujombano intoki byatumye uyu mugore ajyanwa mu bitaro.

Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Uburasirazuba CIP Hamdun Twizeyimana yabwiye Umuseke ko uriya mugabo yafashwe na Police ku Cyumweru taliki 13, Nyakanga, 2019 imushyikiriza RIB, ari mu modoka yayo arasimbuka ashaka gutoroka baramurasa arapfa.

Yagize ati ati “ Bageze mu nzira uriya Eric asimbuka imodoka ashaka gucika baramurasa arapfa.”

Abaturage bo mu Bugesera bavuga ko Eric yigeze gufungwa azira gufata ku ngufu umugore, arekuwe arabikomeza.

Aba baturage kandi bavuze ko ngo agenda avuga ko yazanywe n’ igitsina gore ngo cyamuteye SIDA ndetse azahangana nacyo.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo