Bugesera: Bahangayikishijwe n’umusore bikekwa ko afite SIDA usambanya abagore agacikira mu ishyamba

Abagore batuye mu murenge wa Ririma baratabaza inzego zibishinzwe guhiga bukware umusore witwa Eric ufata ndetse akanabasambanya ku ngufu nyamara binakekwa ko yaba afite Virus itera SIDA

Mu mu murenge wa Ririma mu gasentere kazwi nka Riziyeri, mu ijwi ryuje ikiniga n’amarira ashoka uyu mugore arabwira umunyamakuru inkuru yuje agahinda y’uko aherutse gufatwa ku ngufu n’umusore witwa Eric uba mu ishyamba rya Gako, yabirukankanye ari batatu babiri bariruka aba ariwe usigara.

Ibikorwa byo kumubabaza imyanya ndangagitsina nko kumujombano intoki byatumye uyu mugore ajyanwa mu bitaro.

Uyu mubyeyi yagize ati “Njyewe igiti kiramfata kimfata mu myenda nikubita hasi aba aramfashe abandi bakomeza biruka, ubwo turwana mu kurwana mvuza induru ariko nanjye mfite umuhoro ari kuwunyaka, uba unkase mu ntoki kuko nari namunaniye sinzi ukuntu yamfashe ambwira ngo agiye kunkuramo amara, yankoresheje intoki amaze kumvaho ahita afata undi mwana hirya.”

Uyu mubyeyi yongeraho ko uyu Eric yafatwa agashyikirizwa ubuyobozi.

Abashaka ko Eric yahigwa ndetse agashyikirizwa ubutabera ni benshi. Biganjemo n’abandi bagore nabo banemeza ko yagerageje kubafata ku ngufu.

Umwe yagize ati “Ni umugabo witwa Eric iwabo ngo hariya bita Kagomasi ariko yamaze abantu, twari abagore bane twagiye gutoragura uduti two gucana hariya hakurya, araza aramufata yaramwangije akajya akoramo n’intoki avuga ngo n’amara yayakurura, ikintu twasaba ubuyobozi bwajya kumuhiga mu ishyamba.”


Uyu mubyeyi na we ngo yagerageje kumufata ariruka


Umwe mu batangabuhamya nawe uvuga ko Eric yamwirukankanye ashaka kumufata ku ngufu

Umwe mu bashinzwe irondo muri aka gace yavuze ko gufata uyu musore byabananiye.

Umwe mu barikora yagize ati “Ikibazo afite bamwe twumva bavuga ko afite SIDA, yigeze no gufungwa azira gufata ku ngufu, ntabwo aba mu rugo aba mu ishyamba , ushobora kumwumva hano ubundi ukumva ari nka Kagasa ameze nk’ukoreshwa n’amagini, abakora irondo twaragerageje yaratunaniye pe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard yabwiye Radio Flash dukesha iyi nkuru ko bagiye gukurikirana uyu musore ariko abasaba na bo kwirinda.


Uyu ni umwe mu bashinzwe umutekano mu murenge wa Ririma uvuga ko bananiwe gufata uyu musore

Mutabazi ati “Hari ikibazo twumvise y’uwo mugore w’imyaka mirongo itatu wafashwe ku ngufu mu ishyamba rya Gako, ariko ntabwo twari tuzi uvugwa ko yamufashe ku ngufu n’ahantu nyakuri aherereye kuko ishyamba ni rinini. kuva twamenya ko byabaye hari ibiri gukorwa kugira ngo uwo muntu akurikiranwe.”

Mutabazi yakomeje asaba abaturage kwirinda kujyayo kuko n’ubundi ntibyemewe kujyayo nta gikorwa na kimwe bimerewe gukorerayo.

Iri shyamba abagore bafatirwamo ku ngufu ni irya Gako. Ubusanzwe nta muturage wemerewe kurivogera no kuritashyamo inkwi.


Ishyamba rya Gako abaturage bavuga ko uyu musore yihishamo





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo