Bugesera: Afunzwe ashinjwa gutema umusore ashinja kumusambanyiriza umugore

Umugabo witwa Nkezabo Cyprien wo mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha akekwaho gutema umusore witwa Ndagijimana Emmanuel amushinja kumusambanyiriza umugore.

Amakuru avuga ko Nkezabo yategeye mu nzira umugore we n’uwo musore mu ijoro arabatema, uwo mugore ahita yiruka atabaza, asigarana uwo musore aramwica.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard, yavuze ko uwo mugabo akimara kwica uwo yashinjaga kumusambanyiriza umugore yahise ajya kumuhisha mu nzu yorerwagamo inkoko.

Ati “Bivugwa ko yamuzizaga ngo yamusambanyiriza umugore ariko uwo yita umugore we icya mbere ntabwo twavuga ko ari umugore we kuko ntabwo basezeranye, uwo mugore anafite abana babiri yabyaye hanze undi ashobora kuba yaramwinjiye muri iyi minsi.”

“Uwo mugabo we avuga ko uwo wapfuye yasambanaga n’umugore we, yabateze batashye ahantu bavuye aho uwo mugore atuye hanyuma arabatema kuko n’uwo mugore yaramutemye arakomereka, ariruka, avuza induru ariko kuko hari ahantu hitaruye asigarana na wa mugabo wundi aramwica, ashakisha ahantu amuhisha ajya ahantu hari ikizu boreragamo inkoko, amushyira mu bwiherero.”

Mutabazi yakomeje avuga ko abaturage baje kubona amaraso bukeye bagenda bayakurikira bahita babona umurambo wa nyakwigendera noneho batangira gushakisha amakuru, bituma wa mugore na we atanga amakuru y’uko yamutemye.

Umugabo yahise atabwa muri yombi ndetse n’uwo mugore kubera ko yari yanze gutanga amakuru akayatanga ari uko inkuru imaze kuba kimomo, ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Uwumva ko azafashwa n’umututo w’imbunda ashyire agapira hasi, hagiye gupfa abantu batanu bakomeye kuri iyi si, n’ibindi byose Barafinda yavuze, ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo