Bugesera: Abaturage bakoze imirimo yo gusana umuhanda muri Gahunda ya VUP baratabaza

Ibi byatangajwe n’abaturage bo mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata batoranyijwe bitewe n’icyiciro babarizwamo cya mbere kandi akaba aribo bahabwa amahirwe yo gukora akazi kuko amategeko ariko abiteganya.

Aba baturage babwiye Umubavu.com ko bamaze amezi arenga ane badahembwa mu gihe n’ukwezi kwa Gatanu nako gusigaje iminsi ibarirwa ku ntoki ngo kurangire.

Umuturage utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko ari agahomamunwa kumva umuntu akora ashonje yarangiza ntahembwe.

Yagize ati "Birashoboka ko banadusuzuguye bagendeye ku cyiciro cya mbere tubarizwamo, none se wowe wavuga iki?"

Ni gute umuntu amara amezi hafi atanu atarahembwa? Ese izo za Procedures na Ops bavuga njye zirandeba? Ese ndazizi? Sinzi nicyo bivuga.

Aba baturage bari babwiwe ko ku munsi w’ejo aribwo babahemba birangira badahembwe, bakibaza impamvu babarerega bikabayobera.

Twashatse kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata atubwirako ari mu nama ku Karere.

Twagerageje kuvugana n’Umurerwa Adeline, umukozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi maze abwira Umubavu.com ko abo baturage bagiye kwishyurwa vuba.

Yagize ati "Nta cyumweru gisigaye kugira ngo bahembwe, dore ko Ops (Ordre de Paiement, impapuro zemeza ubwishyu) zimwe zarangiye.

Gusa hari amakuru twabwiwe ko hari umukozi w’Akarere ka Bugesera ufite aho ahuriye n’aya mafaranga wahawe amarisiti yo kwishyura abo bakozi akayaryamisha mu biro.

Muri iyi minsi Leta iri gufatira abayobozi batinza nkana amadosiye y’abaturage bagatinzwa mu kwishyurwa imitungo yabo cyangwa ibyo bakoreye kandi baba bararangije akazi bagombaga gukora.

Nsengumuremyi Denis Fabrice.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
gasigwa ernest Kuya 20-12-2018

nukuri birababaje cyane PE kandi muziko bariya bantu aba arabakene batishoboye,inzego zose zabigizemo uruhare nizifatirwe ibihano bigaragara.