Brazil: Perezida ashaka kugira umuhungu we Ambasaderi muri USA

Perezida Jair Bolsonaro wa Brazil yahamagariye umuhungu we kuba Ambasaderi w’iki gihugu muri Amerika.

Umuhungu we Eduardo Bolsonaro w’imyaka 35, ubu ni umwe mu bagize inteko ishinga amategeko y’iki gihugu.

Bwana eduardo usanzwe ari n’umujyanama wa se mu bubanyi n’amahanga, yabwiye abanyamakuru ko uwo mwanya nawuhabwa atazazuyaza.

Uyu mwanya nta muntu uwurimo kuva mu kwezi kwa kane.

Perezida Bolsonaro yatowe mu mwaka ushize, avuga ko Perezida Donald Trump amubera ikitegererezo.

Umuhungu we Eduardo bizamusaba kwegura ku mwanya we mu nteko niba agizwe ambasaderi muri Amerika.

Perezida avuga ko uyu mwanya azawuha umuhungu we naramuka abishimye.

Ibiro ntaramakuru Reuters isubiramo amagambo ye agira ati: "Sinshaka kumuhitiramo ahazaza he niba amategeko ateganya ko agomba kubanza kwegura".

Umunyamakuru wa BBC muri Amerika y’Epfo avuga ko Eduardo Bolsonaro ari we benshi babona nka minisitiri w’ububanyi n’amahanga kubera ijambo rikomeye afite muri iyi politiki imbere ya se.

Perezida Bolsonaro n’umuhungu we bombi bahuriye ku kuba bakunda cyane Amerika.

Bwana Eduardo we ni ashyigikira yeruye igihugu cya Israel, ibi binyuranye n’uburyo Brazil yakunze kudafata uruhande rubangamiye ibihugu by’Abarabu.

Bwana Bolsonaro akoresha benshi mu bagize umuryango we nk’abajyanama be. Umuhungu we mukuru, Flavio, ni umusenateri, murumuna we Carlos Bolsonaro ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umujyi wa Rio de Janeiro.

Iki bagihuriyeho na Bwana Donald Trump nawe washyize umukobwa we Ivanka Trump mu butegetsi, ni umujyanama we mu by’uburezi no guteza imbere abagore.


Perezida wa Brazil arashaka kugira umuhungu we Ambasaderi muri Amerika

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo