Brazil: COVID-19 yongeye gukara mu Mujyi wari uzi ko umaze kugira ubwirinzi

Nyuma yo kwibasirwa bikomeye n’icyorezo cya COVID-19 hagati y’ukwezi kwa Kane n’ukwa Gatanu aho byavuzwe ko gucukura imva z’abapfuye bigoye ababikora kubera ubwinshi bwabo, abapfaga baragabanutse cyane muri Manaus.

Manaus ni umurwa mukuru wa leta ya Amazonas muri Brazil, abandura Coronavirus bongeye kwiyongera cyane.

Ibyo ngo byari ku kigero cy’uko abantu benshi umubiri wabo wagize ubwirinzi kuri iyi virusi nyuma yo kuyikira ku buryo batongeraga kuyirwara cyangwa kuyanduza.

Abo bahanga bagereranyaga ko hejuru ya 66% by’abatuye uyu mujyi imibiri yabo imaze kugira ubwirinzi kuri Covid-19.

Uwayoboye ubu bushakashatsi yagize ati "Ibimenyetso byose birerekana ko impamvu yo kuba barahuye cyane n’iyi virusi byaba byarateye kugabanuka kw’abandura n’impfu".

Gusa ubu ibintu byahindutse, virusi yongeye kwiyongera.

Nyuma y’uko bari bafunguye ibintu byose vuba vuba, ku wa gatanu w’icyumweru gishize abategetsi bongeye kubuza abantu benshi guhura no kujya mu birori, mu gihe cy’iminsi 30.

Bashyizeho n’amasaha ntarengwa yo gufungura amaduka n’inzu zigurisha amafunguro.

Ukuriye uyu mujyi Arthur Virgilio yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko Perezida wa Brazil Jair Bolsonaro ari we ibi byabazwa.

Ati "Leta igomba gufata ibi nk’ibintu bikomeye kandi ikavugisha ukuri".

Abatavuga rumwe na Bwana Bolsonaro bamushinja gufata nk’icyoroshye iki cyorezo, akirengagiza inama z’inzobere zo kurinda abantu kwegerana n’andi mabwiriza.

Brazil ubu ni cyo gihugu cya Gatatu ku isi cyashegeshwe bikomeye na Coronavirus, aho abarenga 4,700,000 batangajwe ko bayanduye, muri bo abarenga 140,000 yarabishe, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins yo muri Amerika ibigaragaza.


Abategetsi mu mujyi wa Manaus bongeye kubuza abantu guhura ari benshi nyuma y’uko virusi yiyongereye kandi bakekaga ko imibiri yabo ifite ubwirinzi

Umuturage abajije Ingabire Victoire ikibazo gikomeye! Anavuze ku byemezo by’Abaminisitiri, byose urabyiyumvira muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo