Botswana: Umugore washatse ubu na we yemerewe kugira ubutaka

Mu gihugu cya Botswana abagore bashyingiwe ku nshuro ya Mbere bemerewe gutunga ubutaka bafatanyije n’abagabo babo nk’uko byatangajwe na Perezida Eric Masisi.

Kugeza ubu, itegeko ry’ubutaka muri iki gihugu ribuza abagore bafite abagabo gutunga ubutaka igihe abagabo babo hari ubwo bafite.

Abagore badafite abagabo cyangwa abagore b’abagabo badasanzwe bafite ubutaka, nibo bonyine bari bemerewe kuba babugira.

Iri vangura ryatumye abagore babarirwa muri za miliyoni batagira uburenganzira ku butaka bw’aho batuye cyangwa bakora muri Botswana.

Kuri Twitter, Bwana Masisi yatagaje izi mpinduka avuga ko umugore wese "azaba afite uburenganzira ku kibanza cyo guturamo aho ashaka, haba ku butaka bwa leta cyangwa ubw’ubwoko".

Bwana Misisi yavuze ko itegeko rishya rizanarengera abapfakazi n’impfubyi bakuriye ingo kandi bakeneye uburenganzira ku butaka bwo gururaho.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yashimye izi mpinduka ivuga ko zije nyuma y’igihe kinini.


Umugore wo muri Botswana uri gutunganya umusaruro w’ubuhinzi

Hakorwe iki ngo tugere ku mibereho myiza y’Abanyarwanda, iyumvire ikiganiro kirambuye UMUBAVU TV ONLINE wagiranye na Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya DALFA Umurinzi ariko ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo