Close MORE NEWS Bosco Ntaganda yahamijwe ibyaha 18 UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 8-07-2019 saa 12:30' whatsapp Facebook Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwahamije Bosco Ntaganda ibyaha 18 byibasiye inyoko muntu yakoze ubwo yari umuyobozi mu nyeshyamba muri Kongo hagati ya 2002 na 2003. Urukiko rwamuhamije ibyaha birimo; gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gufata bamwe akabahindura abacakara bo gukoresha imibonano mpuzabitsina, ibyaha byibasiye abasiviri, gushyira abana mu nyeshyamba n’ibindi... Umuyobozi w’Urukiko yavuze ko ku munsi uzatangazwa nyuma ruzavuga umwanzuro wa nyuma n’ibihano kuri Bosco Ntaganda. Yavuze kandi ko Bosco Ntaganda n’abamwunganira bagifite iminsi 30 yo kujuririra umwanzuro w’urukiko umuhamya ibyaha. Uru rubanza rwe rwatangiye mu kwa cyenda 2015 rupfundikirwa mu kwa munani umwaka ushize. Mu 2013, Ntaganda yari mu mutwe wa M23 waje gucikamo ibice, igice cye cyokejwe igitutu mu mirwano mu burasirazuba bwa Kongo ahungira mu Rwanda yishyikiriza ambasade y’Amerika i Kigali ari nayo yamwoherereje uru rukiko. Ntaganda w’imyaka 46, urukiko rwavuze ko yavukiye mu majyaruguru y’u Rwanda, ku myaka 17 akajya mu mutwe wa APR warwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda. Yaje kubona ubwenegihugu bwa Kongo. Nyuma yagiye mu mutwe wa FPLC (Forces Patriotiques pour la Libération du Congo) wa Thomas Lubanga ari nawo ashinjwa gukoreramo ibyo byaha ubwo yari umwe mu barwanyi bawuyobora. Thomas Lubanga we, mu 2012 uru rukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 14 kubera ibyaha birimo ibisa n’ibyo Ntaganda ashinjwa. Urubanza rwa Ntaganda bitaga ’Terminator’ rufite icyo rusobanuye ku bihumbi byinshi by’abanyekongo barokotse n’ababuze ababo mu ntambara z’imitwe yitwaje intwaro mu bice bya Ituri na Kivu ya ruguru. Bosco Ntaganda wahamwe n’ibyaha 18 birimo no gufata abagore ku ngufu, afungiye i La Hague kuva mu 2013 @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Bosco Ntaganda yahamijwe ibyaha 18 UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 8-07-2019 saa 12:30' whatsapp Facebook Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwahamije Bosco Ntaganda ibyaha 18 byibasiye inyoko muntu yakoze ubwo yari umuyobozi mu nyeshyamba muri Kongo hagati ya 2002 na 2003. Urukiko rwamuhamije ibyaha birimo; gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gufata bamwe akabahindura abacakara bo gukoresha imibonano mpuzabitsina, ibyaha byibasiye abasiviri, gushyira abana mu nyeshyamba n’ibindi... Umuyobozi w’Urukiko yavuze ko ku munsi uzatangazwa nyuma ruzavuga umwanzuro wa nyuma n’ibihano kuri Bosco Ntaganda. Yavuze kandi ko Bosco Ntaganda n’abamwunganira bagifite iminsi 30 yo kujuririra umwanzuro w’urukiko umuhamya ibyaha. Uru rubanza rwe rwatangiye mu kwa cyenda 2015 rupfundikirwa mu kwa munani umwaka ushize. Mu 2013, Ntaganda yari mu mutwe wa M23 waje gucikamo ibice, igice cye cyokejwe igitutu mu mirwano mu burasirazuba bwa Kongo ahungira mu Rwanda yishyikiriza ambasade y’Amerika i Kigali ari nayo yamwoherereje uru rukiko. Ntaganda w’imyaka 46, urukiko rwavuze ko yavukiye mu majyaruguru y’u Rwanda, ku myaka 17 akajya mu mutwe wa APR warwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda. Yaje kubona ubwenegihugu bwa Kongo. Nyuma yagiye mu mutwe wa FPLC (Forces Patriotiques pour la Libération du Congo) wa Thomas Lubanga ari nawo ashinjwa gukoreramo ibyo byaha ubwo yari umwe mu barwanyi bawuyobora. Thomas Lubanga we, mu 2012 uru rukiko rwamukatiye gufungwa imyaka 14 kubera ibyaha birimo ibisa n’ibyo Ntaganda ashinjwa. Urubanza rwa Ntaganda bitaga ’Terminator’ rufite icyo rusobanuye ku bihumbi byinshi by’abanyekongo barokotse n’ababuze ababo mu ntambara z’imitwe yitwaje intwaro mu bice bya Ituri na Kivu ya ruguru. Bosco Ntaganda wahamwe n’ibyaha 18 birimo no gufata abagore ku ngufu, afungiye i La Hague kuva mu 2013 @Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu