Bombe yo mu Ntambara ya II y’Isi yaturitse iri gutegurwa

Ikibombe kinini kitaturitse mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose cyabonetse mu gihugu cya Polonye, cyaturitse ubwo bari mu gikorwa cyo kugitegura, nk’uko bivugwa n’umuvugizi w’igisirikare c’icyo gihugu.

Mu gihugu cya Polonye mu gace ka Swinouijscie, igisasu cyasigaye mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yabaye mu mwaka 1939 cyaturitse, ndetse Abantu bagera kuri 750 batuye muri Ako gace bakurwa mu byabo.

Iki gisasu cyaturitse ni icyo mu bwoko bwa Tallboy, cyari cyatezwe n’Igihugu cy’Ubwongereza cyashakaga kwirukana Ingabo n’Amato y’Abadage, bari barigabije aka gace ka Swinouijscie, ariko ubwo bagitegaga ntabwo cyaturitse. Ni igisasu cyari cyaratezwe munsi y’Amazi bagira ngo Amato y’Abadage adakomeza.

Uku guturika kwa Tallboy kwatumye Abaturage bagera kuri 750, bakurwa muri ako gace mu rwego rwo kwirinda ko hari uwo cyagiraho ingaruka.

Nkuko BBC yanditse iyi nkuru yabitangaje, ngo ubwo iki gisasu cyari kiri gutegurwa n’Abahanga mu byo gutegura ibisasu, bafatanyije n’Ingabo zirwanira mu mazi, hagaragaye Umutingito muri ako gace, nyuma habaho guturika kwa cyo, ndetse muri Videwo yacicikanye, yerekanye ko iki gisasu cyarekuye Amazi menshi mu kirere.

Kugeza ubu iki gisasu gifite Uburebure bwa metero 6 n’uburemere bwa toni 5.4, ubwo cyaturikaga ntawe cyagizeho ingaruka, kuko ntawe cyakomerekeje cyangwa ngo kimuhitane.

Ingabo zirwanira mu mazi muri iki gihugu cya Polonye, zavuze ko bakoresheje igikoresho cyashoboraga gutegura icyo gisasu ariko ko batacyegereye, ubwo bashakaga guca insinga zari gutuma habaho guturika, nibwo habayeho iryo turika ryacyo.


Amabombe bita Tallboy ari gutunganywa n’abasirikare b’Abongereza

Karasira yakorewe agashya ku Isabukuru ye ahabwa Pasiporo ikomeye, tubonye na Murumuna we, gusa birababaje cyane:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo