Bolivia: Igikeri rukumbi cyari mu nzu ndangamurage cyashakiwe umukunzi kinategurirwa ubukwe

Ni nyuma yaho icyo gikeri gisigaye ari kimwe maze kigashyirwa mu nzu ndangamurage ya Bolivia, mu rwego rero rwo kugira ngo ubwoko bwacyo bwororoke busagambe cyashakiwe ikindi gikeri bigomba kubana (umukunzi) maze bacyita (Juliette).

Ubwo bukwe rero buteganyijwe ku munsi mukuru w’abakindana bamenyereye kwita ’Saint Valentin’ mu ndimi z’amahanga, umunsi wizihizwa n’abakundanye.

Abashinzwe umuco muri iyi nzu ndangamurage ya Bolivia bavuze ko bamaze gutanga ubutumire muri ibyo birori kugira ngo bereke Juliette ko ashyigikiwe kandi ko bamuri inyuma.

Ni mu rwegp rero rwo guhangana n’izimira cyangwa ibura ry’ibyo bikeri dore ko cyari gisigaye ari kimwe, kugishakira umukunzi akaba ari ukugira ngo cyongere cyororoke maze haboneke bindi nkacyo byinshi.

Hari abashakashatsi bo mu ishami ry’Ubuganga muri Kaminuza ya Emory muri Leta ya Atlanta, imwe muri 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagaragaje ko bumwe mu bwoko bw’ibikeri bushobora kuvamo umuti wahangana n’indwara y’ibicurane ikunda kwibasira abatari bake ku Isi.

Uyu munsi w’abakundana iki gikeri kizakorerwaho ibirori muri Bolivia, wizihizwa taliki ya 14 Gashyantare buri mwaka, ukaba wongera kwibutsa abakundanye gukomeza gushimangira urukundo rwabo. Mutagatifu Valentin niwe rugero rw’abakundana akaba ari nayo mpamvu yitiriwe uwo munsi.

Denis Fabrice Nsengumuremyi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo