Bobi Wine yatawe muri yombi nyuma yo gutanga kandidatire ye

Nyuma yo gutanga kandidatire ye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye nka Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni yatawe muri yombi.

Atanga kandidatire ye kuri uyu wa Kabiri, Bobi Wine yavuze ko ngo yiteguye gukura ku butegetsi “umunyabugugu” Yoweli Kaguta Museveni yise ko yamunze igihugu.

Umuvugizi w’ishyaka rya National Unity Platform (NUP), Joel Senyonyi, yabwiye Reuters ati "Polisi yakoresheje inyundo yica urugi rw’imodoka ye imukuramo imwinjiza mu modoka yayo ku ngufu barafunga".

Uyu muvugizi w’iri shyaka riyobowe na Bobi Wine, yongeyeho ko ngo atigeze amenya impamvu Wine yatawe muri yombi.

Umuvugizi w’igipolisi, Luke Owoyesigire yavuze ko bidatinze atangaza igitumye Bobi Wine afungwa ndetse yizeza ko agira icyo abivugaho nyuma.

Bobi Wine w’imyaka 38 y’amavuko, umunyamuziki waje guhindukamo umunyapolitiki, avuga ko ikimuraje inshinga ari uguhirika ubutegetsi bwa Museveni ubumazeho imyaka 34, binamugira umutegetsi wa Mbere muri Afurika uburambyeho.

Bobi Wine wari umaze imyaka igera kuri itatu atangaje ko yiteguye kuzahatanira uyu mwanya, ni umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda. Ubwo yari amaze gutangaza kandidatire ye, yavuze kuva mu 1962 ubwo Uganda yabonaga ubwigenge, igihugu kitigeze kibona ihererekanya ry’ubutegetsi na rimwe rikozwe mu mahoro.

Uyu mugabo wabanje gutinda gutanga kandidatire ye kubera ubwinshi bw’abantu bamushyikiye bari bakwiriye imihanda y’Umujyi wa Kampala, yavuze ko Perezida Museveni ari umuntu waranzwe n’ubugugu no gushaka kwiharira ubuyobozi kugeza ubwo yakuraga mu Itegeko Nshinga ingingo ijyanye n’imyaka umukuru w’igihugu adakwiriye kuba arengeje, ashaka kuyobora Uganda ubuzima bwe bwose.

Yavuze ko yafashe umwanzuro wo kwiyamamariza kuyobora Uganda ashaka guharanira inyungu z’abakene n’abandi bose bahejejwe inyuma, abacuruzi bacibwa imisoro y’umurengera, ababyeyi bagurishije ibyabo byose kugira ngo abana babo bajye ku mashuri ariko barangiza bakabura akazi.

Ikindi kandi ni uko ngo yiyamamaje ashaka kurengera abamotari bicwa umunsi ku wundi n’abaturage batabona ubutabera kuko ku ngoma ya Museveni “ubutabera buragurishwa”.

Kimwe mu byo yavuze azitaho cyane akigera ku buyobozi, harimo kuzamura umushahara w’abapolisi, abasirikare ndetse n’abacungagereza.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, ateganyijwe muri Gashyantare umwaka utaha. Museveni usanzwe ayobora iki gihugu kuva 1986 ni we uhabwa amahirwe yo kongera gutorwa.


Bobi Wine nyuma yuko atanze kandidatire yo kwiyamamariza kuyobora Uganda yahise atabwa muri yombi

URUBANZA RW’UMUYOBOZI W’UMUBAVU RWABURANISHIJWE ADAHARI KANDI NTA SAHA YAHAWE AZABURANIRAHO, MENYA IGIHE UMWANZURO UZASOMWA MURI IYI VIDEO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo