Bobi Wine ushaka gutegeka Uganda yongeye gutabwa muri yombi

Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine uhagarariye Ishyaka NUP (National Unity Platform) mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Uganda umwaka utaha wa 2021, inzego z’umutekano z’iki gihugu kuri uyu wa 30 Ukuboza 2020 zongeye kumuta muri yombi ku mpamvu kugeza ubu itaramenyekana.

Byavuzwe ko byabereye mu muhanda uri mu Karere ka Kalangala, aho uyu mukandida ushaka gutegeka Uganda ahigitse Perezida Museveni umaze imyaka irenga 30 ku butegetsi yari yagiye gukomereza ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Bobi Wine yari yagiye gukomeza ibikorwa bye byo kwiyamamaza nyuma gato y’urupfu rw’umwe mu barinzi be witwa Francis Senteza Kalibala uzwi nka Franke, urupfu uyu mukandida yashinje igisirikare cya Uganda (UPDF) ariko kikabitera utwatsi kivuga ko ngo uriya musore yapfuye azize guhanuka ku modoka yihutaga.

Ushinzwe gukoresha imbuga nkoranyambaga ze yatangaje kuri Twitter ye ati "Itsinda ry’abafasha Bobi Wine na ryo ryafunzwe ryose, itangazamakuru ribuzwa gukurikirana iyi nkuru".

Icyakora aya makuru y’itabwa muri yombi rya Bobi Wine Polisi ya Uganda yayateye utwatsi ivuga ko ngo icyabaye ari ukumusubiza mu rugo i Kampala.

Polisi ya Uganda yahakanye aya makuru mu itangazo yasohoye risaba abantu kudaha agaciro abatangaje ko uyu mukandida yafunzwe.

Iri tangazo rigira riti “Ntimuhe agaciro ibyatangajwe na NUP (National Unity Platform) n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ko Hon. Kyagulanyi Ssentamu yatawe muri yombi, ari kwiyamamariza mu Karere ka Kalangala.”

Polisi yavuze ko ngo Bobi Wine yari akomeje guhuriza hamwe abantu benshi kandi bitemewe muri ibi bihe bya Covid-19, hashingiwe ku mabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora na Minisiteri y’Ubuzima, iti “Turi kumusubiza mu rugo iwe muri Magere, Kampala.”

Polisi iravuga ibi mu gihe amakuru yatangajwe n’abayoboke ba Bobi Wine n’ibitangazamakuru byigenga muri Uganda, yavugaga ko Bobi Wine yafunganwe n’itsinda ry’abamufasha kwiyamamaza nyuma yo kugotwa n’abashinzwe umutekano barimo abapolisi, abasirikare n’umutwe wihariye ushinzwe kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Bobi Wine yaherukaga gutabwa muri yombi ku wa 18 Ugushyingo 2020, ubwo n’ubundi byavugwaga ko yahowe guhuriza hamwe umubare w’abantu barenze abemerewe kwitabira igikorwa cyo kwiyamamaza ku buryo byashyira ubuzima bwabo mu kaga ko kwandura icyorezo cya Covid-19.

Ubwo yatabwaga muri yombi icyo gihe, byateje imyigaragambyo ikomeye mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko abamushyigikiye basaba ko uyu munyamuziki waje guhindukamo umunyapolitike yarekurwa.

Amatora ya Perezida muri Uganda ateganyijwe ku wa 14 Mutarama 2021. Abarimo uyu Bobi Wine ukunze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano na Perezida Yoweri Museveni ni bo bahabwa amahirwe yo kuba bakwegukana intsinzi muri aya matora.

INGABIRE VICTOIRE AVUZE AMAGAMBO AKOMEYE KU BANTU BARI HANZE Y’IGIHUGU, ATANZE N’IMPANURO ZISOZA UYU MWAKA WA 2020:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo