Bobi Wine ngo azagira Museveni umujyanama we anagarure igihano cy’urupfu natsinda amatora

Umuhanzi akanaba umunyapolitiki, Depite Bobi Wine wamaze gushimangira ko azahangana na Perezida Museveni mu matora y’umukuru w’Igihugu ategerejwe mu mwaka wa 2021, yavuze ko natsinda amatora azagira Museveni umujyanama we ndetse akanagaruraho igihano cy’urupfu mu gihugu cya Uganda.

Ibi biri muri gahunda uyu Mudepite Bobi Wine yatangaje y’ibyo azakora amaze gutsinda Museveni umaze imyaka irenga 30 ku butegetsi maze avuga ko azamugira umujyanama we kubera ubunararibonye bwo kuyobora afite.

Bobi Wine kandi mu byo yavuze byinshi azakora hari icyo abantu batishimiye cyo kugarura igihano cy’urupfu kandi cyari cyarakuweho na Perezida Museveni.

Bobi Wine we avuga ko kubera abantu baziko nta gihano cy’urupfu gihari bituma batinyuka gukora ibyaha bikomeye nko kwica abantu ati “Abo bakora ibyaha bikomeye birimo kwica baziko nabo bazicwa batinya bakabireka”.

Bobi Wine uzwi nka Kyaguranyi Ssentamu uhagarariye People Power azaba ahanganye kandi n’abandi benshi barimo umugabo uzwi cyane muri Uganda utagira ubwoba na bucye wahanganye n’igihugu cyose bakamutera urusenda mu maso ntacike intege, abapolisi bagahuruza imyotsi iryana mu maso ariko akabereka ko ntacyo bimubwiye ahubwo ashaka gukuraho Museveni akaba yitwa Dr. Kiiza Besigye ubu uhagarariye ikitwa People’s Government.

Azahangana kandi na Gen. Mugisha Muntu uzaba uhagarariye Ishyaka rya ANT (National Alliance for Transformation) n’abandi bataramenyekana kuko bagomba kuba ari benshi nkuko bafite Amashyaka menshi nka FDC ntirahamenyekana uwo bazahitamo kwamamaza guhagararira Ishyaka ryabo.

N’ubwo hari abantu benshi bavuga ko Perezida Museveni atazava ku butegetsi hari abandi benshi batewe ubwoba na Bobi Wine kubera avugira urubyiruko ibibazo byarwo ngo ndetse n’abakuru kandi urubyiruko rukaba arirwo rwinshi ashobora gutsinda akaba Perezida wa Uganda.


Bimwe mu byo Bobi Wine avuga azkora natsinda Museveni mu matora birimo no kumugira umujyanama we


Bobi Wine afite amushyigikiye mu kuzahangana na Museveni mu matora ya 2021





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo