Bobi Wine na bagenzi be 34 baragezwa mu rukiko

Umudepite wo muri Uganda Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine kuri uyu wa mbere we na bagenzi be 34 baragezwa imbere y’urukiko rwa Gulu, aho bakurikiranyweho ibyaha by’ubugambanyi.

Ikinyamakuru The Monitor cyatangaje ko umutekano ku rukiko uringaniye ugereranyije n’uburyo wari wakajijwe mu maburanisha aherutse.

Icyakora imihanda yose igana ku rukiko yafunzwe n’inzego z’umutekano, ibinyabiziga biyoborwa mu yindi mihanda.

Polisi n’igisirikare byagaragaye bigenzura umutekano mu gace ka Gulu hafi y’aho urubanza rurarebera.

Tariki 27 Kanama 2018 nibwo urukiko rwarekuye Bobi Wine na bagenzi be by’agateganyo nyuma yo kwishyura ingwate ingana na miliyoni eshanu z’amashilingi.

Kyagulanyi aregwa hamwe n’abandi barimo Kassiano Wadri, umudepite mushya uhagarariye agace ka Arua, Gerald Karuhanga, Paul Mwiru, ndetse na Mike Mabikke wahoze ari umudepite wa Makindye.

Bose bari mu itsinda ry’abantu 34 bafatiwe muri Arua bashinjwa guteza imvururu n’imidugararo muri aka gace, bagatera amabuye imodoka za Perezida Museveni.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo