Bitunguranye umugabo yapfiriye mu modoka itwara abagenzi abandi bashya ubwoba

Abantu bari mu modoka itwara abagenzi mu murwa mukuru Nairobi wa Kenya baraye bahiye ubwoba ubwo umugabo bari kumwe na we mu modoka yapfaga bitunguranye.

Abagenzi n’umushoferi na ’convoyeur’ batahuye ko uwo mugabo yapfuye ubwo atakomaga bamusabye guha inzira undi mugenzi wari ugeze aho agomba kuviramo.

Abategetsi bo muri Minisiteri y’Ubuzima bahamagawe ngo barebe uko byagenze, nyuma yuko polisi yari imaze kwanga gutwara umurambo we ivuga ko ashobora kuba azize Covid-19.

Abo bakozi bo muri Minisiteri y’Ubuzima bateye imiti iyo modoka ya bisi izi zizwi nka ’matatu’ muri Kenya mu gihe umurambo w’uwo mugabo wari ukiri mu modoka, nyuma barawujyana bawutwaye mu mufuka wabugenewe.

Televiziyo NTV yo muri Kenya yatangaje Videwo yashyizemo igihu, igaragaza uko byagenze. https://twitter.com/ntvkenya/status/1331297591557042181

UMUYOBOZI W’UMUBAVU ATI "HARI ABANTU BAFITE UBUHEZANGUNI BUMVA KO ARIBO BAKUNDA IGIHUGU,ABO NI ABANTU BABA BACINYA INKORO:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo