Bitarenze iminsi irindwi heguye abaminisitiri batatu

Ku wa Gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2020 ni bwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ukwegura kwa Dr. Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima, ubwegure bwaje bukurikira amakosa akomeye n’imiyoborere idakwiye bivugwa ko yakomeje kugaragaza, uyu yeguye kandi nyuma y’uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana na Dr Isaac Munyakazi wari ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, bose beguye mu gihe kitarenze iminsi 7.

Ubwo Dr Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima, yeguraga, nta bindi bisobanuro byatanzwe uretse kuvuga ko hari imikorere idahwitse ngo yakunze kumuranga.

Dr Gashumba yari Minisitiri w’Ubuzima guhera mu kwezi kwa cumi mu 2016, umwanya yagezeho asimbuye Dr Agnes Binagwaho wayoboye iyo Minisiteri kuva mu 2011 akayivamo yirukanwe.

Mu byo Dr Gashumba yagizemo uruhare mu gihe cy’imyaka irenga itatu ku buyobozi, harimo n’ibikorwa byo gukumira ko indwara ya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo igera mu Rwanda.

Kwegura kwe kwaje gukurikira ukwa Evode Uwizeyimana wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera na Isaac Munyakazi wari Umunyamabanga muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, batangajwe ko beguye ku wa Gatanu washize.


Dr Diane Gashumba yabaye uwa Gatatu weguye ku buminisitiri mu gihe cy’iminsi 7


Uwizeyimana Evode yeguye ku mwanya we nyuma y’imyaka isaga itatu yinjiye muri Guverinoma nk’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko


Dr. Munyakazi Isaac akurikiranweho uburiganya mu bizamini bya Leta

Intego ni ukumurongora akaba Mama w’abana banjye, Patrick wo mu ’Runana’ yakaniye ngo ararongora umuhanzikazi Sunny uzwiho udushya twinshi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo