Bishop yakubiswe iz’akabwana nyuma yo gufatwa asambana n’umugore wa murumuna we

Bishop Timothy Wanyoike wo mu gace ka Nyeri mu gihugu cya Kenya yakubiswe iz’akabwana nyuma yo gufatwa ari gusambana n’umugore wa murumuna we.

Bishop Wanyoike w’Imyaka 40 y’amavuko akaba yarafashwe ari gusamabana n’umugore wa murumuna we witwa Scholar Kariuki w’imyaka 21 y’amavuko.

Ngo uyu murumuna wa Bishop ,Macharia akaba yaramenye ko umugore we Scholar amuca inyuma ubwoyarebeba muri telefone ye igendanwa agasangamo ubutumwa ubugufi yandikirana na mukuru we nk’uko bitangazwa na xbz.

Ngo nyuma yo kubona ubu butumwa yashutse umugore we ko hari ahantu agiye kandi ko azamarayo iminsi ngo gusa ntiyigeze ajya kure kuko akimara kuhakura ikirenge umugore we (Scholar) yahise ajya kwa Bishop bahita batangira gusambana.

Ubwo ngo bari muri iki gikorwa nibwo murumuna we wari wabacunze yaje kuzana n’abaturage babagwa hejuru ,Bishop yagerageje guhunga kubera inkoni gusa ngo yaje guhura n’umugore we w’isezerano wamukubise ku buryo bufatika aho yaje gukizwa na Polisi agahita ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyeri.

Ngo amashusho ya Bishop yafashwe asamabana n’umugore we murumuna we akaba akomeje guca ibintu.

Umwali Alice/Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo