Bishop Sibomana na Rwagasana bahoze bayobora ADEPR basabiwe gufungwa imyaka 15

Sibomana Jean, Tom Rwagasana na bamwe mu bahoze ari abayobozi n’abakozi ba ADEPR basabiwe gufungwa imyaka 15 no gutanga indishyi.

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Gatanu rwasubukuye urubanza ruregwamo abantu 12 mu bahoze ari abayobozi b’iri torero, bashinjwa ibyaha birimo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano.

Abaregwa ni Sibomana Jean, Tom Rwagasana, Mutuyemariya Christine, Sebagabo Leonard, Sindayigaya Theophile, Gasana Valens, Niyitanga Straton, Beninka Bertin, Mukabera Lynea, Twizerimana Emmanuel, Nzabarinda Tharcisse na Mukakamari Mediatrice.

Ubushinjacyaba bubarega kunyereza 2 366 708 946Frw nk’uko byagaragajwe muri raporo y’umugenzuzi yakozwe nyuma y’ifatwa ry’abo bayobozi umwaka ushize.

Mu iburanisha riherutse Umuvugizi wa ADEPR Rev Karuranga Ephraim yari yatumijwe ngo agaragaze ibikubiye mu igenzura ryakozwe n’amahame yifashishijwe n’uwakoze igenzura rya nyuma.

Kuri uyu wa Gatanu Rev Karuranga yaje mu rukiko agaragariza urukiko raporo y’iryo genzura.

Abaregwa bahise bayitera utwatsi, bavuga ko batayemera kuko yakozwe barafunzwe mu gihe hari andi magenzura yari yarakozwe bakiri ku buyobozi akemezwa n’inteko rusange ya ADEPR agaragaza ko nta kibazo umutungo w’Itorero ufite.

Rev Karuranga yasabwe no kugaragaza ayo magenzura yakozwe mbere akerekana ko nta nyerezwa ryabaye, avuga ko yayashakishije mu bubiko akayabura.

Icyakora, na we yemera ko ayo magenzura yakozwe mbere yagaragaje ko nta kibazo cy’umutungo kiri muri ADEPR.

Umucamanza yamubajije niba amagenzura yose yaba iyagaragaje ko nta nyerezwa ry’umutungo ryabayemo n’igaragaza ko ryabayemo yose yakozwe ahari.

Karuranga yavuze ko yari ahari. Yavuze ko mu bemeje aya mbere na we yari arimo gusa asobanura ko bayemezaga nyuma y’ibisobanuro by’ushinzwe umutungo.

Ababuranyi banabwiye urukiko ko batumva impamvu dosiye iregwamo abantu 34, ariko 7 bakaba aribo bafunzwe bakanirukanwa mu itorero mu gihe abandi bakomeje imirimo yabo mu idini.

Ubushinjacyaha buhawe umwanya, bwasabiye igifungo cy’imyaka 15 Sibomana Jean, Tom Rwagasana, Sebagabo Leonard, Mutuyemariya Christine, Beninka Bertin, na Niyitanga Salton ndetse buri umwe asabwa kwishyura indishyi zitandukanye.

Nka Sibomana Jean yasabiwe kwishyura asaga miliyoni 182Frw, Tom Rwagasana asabirwa kwishyura asaga miliyoni 454Frw, Mutuyemariya yasabiwe kwishyura asaga miliyoni 984Frw, Sebagabo asabirwa asaga miliyari 1 na miliyoni 100 Frw.

Umushinjacyaha kandi yasabiye igifungo cy’imyaka icumi Mukabera Lynea, Twizerimana Emmanuel, Nzabarinda Tharcisse na Mukakamari Médiatrice.

Abaregwa bavuze ko batemera ibyo bihano kuko bishingiye kuri raporo batemera uburyo yakozwemo, dore ko bashimangira ko ibyo bakoraga byose byari mu nyungu z’Itorero.

Umwanzuro w’urukiko uzasomwa tariki ya 7 Ukuboza 2018 saa munani z’amanywa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Erasto Habiyakare Kuya 13-11-2018

Rwosetwishimiye ko
abanyarejeimitungo
yacunibayigarurw