Bishop Niyomutakirwa warongoye umukobwa w’ imyaka 54 Imana yamukoreye igitangaza

Umuryango wa Bishop Frederic Niyomutakirwa w’ imyaka 26 wasezeranye kubana akaramata na Mukundente Felicité wari ufite imyaka 54 y’amavuko, bari mu byishimo batewe no kwibaruka umwana wabo w’imfura nk’ uko byatangajwe na UKwezi.

Muri siyanse bavuga ko umugore acura afite imyaka 45 bivuze ko uyu Mukundente ibyamubayeho ari igitangaza cy’ Imana.

Tariki 23 Kamena 2016 nibwo Bishop Frederic Niyomutakirwa n’umugore we Mukundente Felicité basezeranye imbere y’amategeko, hanyuma bucyeye bwaho tariki 24 Kamena 2016 bakora indi mihango y’ubukwe bwabo.

Basezeraniye mu Rusengero rwo ku Musozi w’Ibyiringiro ruherereye ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali.

Ubukwe bwabo bwahuruje imbaga, buvugwa cyane mu bitangazamakuru ndetse n’abantu batandukanye babumenye wasangaga babutangarira.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Karuhura aron Kuya 19-07-2018

Tubonye umwana nibwo twabyemera ibindi byose nigipindi,

Andrew Kuya 5-07-2018

Bizarushaho kuba inkuru ikoranye ubunyamwuga mugaraje ifoto yabo babyaye, naho ubundi Iyo ari Imana utayitiranyije ntacyo idakora ex Sarah na Abraham ,nanjye kandi nayibonye itera abantu kwitiranya amazina

Andrew Kuya 5-07-2018

Bizarushaho kuba inkuru ikoranye ubunyamwuga mugaraje ifoto yabo babyaye, naho ubundi Iyo ari Imana utayitiranyije ntacyo idakora ex Sarah na Abraham ,nanjye kandi nayibonye itera abantu kwitiranya amazina

-xxxx- Kuya 29-06-2018

kuko ntajambo Imana ivuga NGO rihere

bi Kuya 28-06-2018

mujye mutegura inkuru nyankuru mureke kwandika ibintu bidafite ibisobanuro

bi Kuya 28-06-2018

mujye mutegura inkuru nyankuru mureke kwandika ibintu bidafite ibisobanuro

Rukeratabaro Jojo Kuya 28-06-2018

Ijambo ry’Imana riravuga ngo Imana niyo ibasha kugira icyo ikora ikakirema ikagiha kubaho. None Sarah wa Aburaham yabyaye afite imyaka ingahe?? Ibi biberaho kugirango abahakana gukomera ku Imana bamenye ko ariyo yaremye byose kandi ibifiteho ububasha bwose bwo kubigenza uko ishaka. Uyu muryango Imana iwukomeze kandi izabahe n’abandi bana, umugisha ube mubyanyu byose kugeza Yesu agarutse.

Ibihe byiza

gasana janvieer Kuya 27-06-2018

none se icyo gitangaza ni ikihe ko ntacyo mbona mu nyandiko