Biribazwa niba koko ingabo z’Akarere zizarandura imitwe irwanira muri RDC

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’iza Tanzania zafatanyije kurwanya umutwe wa M23 zirawutsinda ubu ntabwo ukivugwa.

Abahagarariye ingabo za RD Congo, Burundi, Rwanda, Tanzania na Uganda ku wa Kane no ku wa Gatanu bahuriye i Goma baganira ku kurandura imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo.

ADF irwanya ubutegetsi bwa Uganda. Red-Tabara, Forebu, FNL irwanya ubutegetsi bw’u Burundi. FDLR, RUD-urunana, FLN irwanya ubw’u Rwanda, yose ikorera mu Burasirazuba bwa Congo.

Kuri iyi mitwe n’indi hiyongeraho imitwe y’abaMai-Mai irenga 10 n’amatsinda y’abarwanyi banyuranye b’abanyecongo nabo bakorera muri aka gace ko kuva i Beni kumanuka kugera za Uvira.

Omar Kavota, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu mu Burasirazuba bwa Congo aherutse kubwira BBC ko umutwe wa FDLR, kimwe n’iyindi inyuranye, biba muri Congo kubera ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro.

"Ibi nibyo bituma iyi mitwe ibona imbaraga, kongeraho ibikorwa byo guhohoterwa no gusahura abaturage, nta kindi gitumye iyi mitwe imaze imyaka myinshi hano", Bwana Kavota.

Ibi bigaragaza intege nke z’ubutegetsi n’ingabo z’igihugu mu kuyirandura, gusa Perezida Felix Tshisekedi yazanye amatwara mashya kuri iyi mitwe, cyane cyane iyo mu mahanga.

Bisa n’aho ashaka ko ubutegetsi bw’ibihugu bufite imitwe iburwanya muri DR Congo bubigiramo uruhare.

Nta ngabo z’amahanga zigoma kuharwanira

General Léon Richard Kasonga umuvugizi w’ingabo FARDC za Congo yabwiye abanyamakuru ku wa Gatanu ko muri ubwo bufatanye ingabo z’amahanga zitazaza ku butaka bwa DR Congo.

Ati "Mumenye ko iyo mitwe yambukiranya imipaka ikora ibibi. Tuzafatanya kubakurikiranira ku mipaka, ibyo ntibisobanuye ko duhamagaye ingabo ngo zize ku butaka bwa Congo".

Mu cyumweru gishize abarwanyi bateye mu Majyaruguru y’u Burundi mu Ntara ya Bubanza barwana n’ingabo za Leta abaturage bava mu byabo, Leta ivuga ko bavuye muri DR Congo.

Umutwe wa Red-Tabara ubarizwa muri Kivu y’Epfo, ni wo wigambye iki gitero.


Mu ntangiriro z’uku kwezi abarwanyi bateye mu majyaruguru y’u Rwanda bica abaturage 14

Mu ntangirizo z’uku kwezi abarwanyi bateye mu majyaruguru y’u Rwanda, bicyekwa ko baturutse muri DR Congo, leta yavuze ko bishe abaturage 14, ingabo za leta nazo zikica 19 zikanafata batanu.

Bamwe bibaza ubushobozi bw’ingabo za DR Congo zifite ubu, mu gihe zitabashije kurandura iyi mitwe mu myaka myinshi ishize.

Ku mbuga nkoranyambaga hari ababona ko ubu bwimvikane bwaba burimo ibitaravuzwe aho ingabo z’ibindi bihugu zishobora kuba zarumvikanye n’iza Congo ko zinjira muri iki gihugu zigatanga ubufasha.


Mu Burasirazuba bwa RD Congo harwanira imitwe irenga 25 harimo iy’abo mu Burundi, Rwanda na Uganda





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo