Biravugwa ko umunyamakuru Tuyishimire wa Radio na TV1 yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda

Umunyamakuru Tuyishimire Constantin wa Radio na TV1 biravugwa ko yamaze gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda nyuma yo gutoroka akerekeza muri iki gihugu atabimenyesheje umuryango we n’abakoresha be.

KT Press yanditse iyi nkuru yatangaje ko Tuyishimire wakoreraga Radio na TV1 mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru, yerekeje muri Uganda kubera umwenda w’ibihumbi bigera kuri 390 abereyemo abantu batandukanye barimo na bagenzi be b’abanyamakuru.

Tuyishimire yaburiwe irengero kuwa 17 Nyakanga 2019, nyuma yo kubyuka akabwira umugore we Placidie Uwabasindi ko agiye gutara amakuru hirya no hino mu karere ka Gicumbi agahita yigira I Rubavu,anyuma akerekeza muri Uganda.Tuyishimire yagiye muri Uganda nyuma yo gusigira mubyara we utuye I Rubavu telefoni ye.

Uyu Tuyishimire yari afitiye umwenda w’amafaranga 40,000 FRW uwitwa Dominique Habumugisha n’ibihumbi 300,000 FRW uwitwa Honore Ishimwe basanzwe ari abanyamakuru kuri Radio Ishingiro yo mu karere ka Gicumbi ndetse ngo yari afitiye umwenda w’ibihumbi 50,000 uwitwa Alphonse Mihanga.

Umwanditsi mukuru wa Radio na TV1, Ngabirano Olivier yatangarije KT Press ko RIB yababwiye ko yamenye ko uyu munyamakuru yagiye muri Uganda ndetse ngo mubyara we Manirakiza Gilbert bari kumuhata ibibazo mu rwego rwo gukora iperereza.

KT Press ntiyigeze itangaza urwego rw’umutekano rwataye muri yombi Tuyishimire Constantin gusa yemeje ko yatawe muri yombi ageze Uganda.

Mu kwezi kwa Kabiri u Rwanda rwagiriye inama abaturage barwo kutirukira kujya muri Uganda kubw’umutekano wabo utizewe. Ibi byari bije bikurikira Abanyarwanda benshi bagiye bahohoterwa n’inzego z’umutekano za Uganda ahanini zibashinja ngo kuba intasi z’u Rwanda.

Uretse aba bose bagiye bahohoterwa muri Uganda kandi, kuri uyu wa Gatatu abandi Banyarwanda barenga 40 batawe muri yombi n’inzego z’ubutasi za Uganda bafatiwe ku rusengero mu gihe hari amakuru yatangajwe ko abatawe muri yombi ngo bari babangamiye umutekano w’igihugu ariko ntihatangazwe ikibazo bari bateje.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Kanyamibwa Kuya 25-07-2019

Inkuru ni nziza, ariko mukore investigation nicyo cyaba cyiza mukamenya amakuru afatika

Kanyamibwa Kuya 25-07-2019

Inkuru ni nziza, ariko mukore investigation nicyo cyaba cyiza mukamenya amakuru afatika

Kanyamibwa Kuya 25-07-2019

Inkuru ni nziza, ariko mukore investigation nicyo cyaba cyiza mukamenya amakuru afatika